Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: SADC Yongereye Igihe Ingabo Zayo Zizamara Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

SADC Yongereye Igihe Ingabo Zayo Zizamara Muri Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2021 11:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazo ryasohowe n’abayobozi bakuru mu bihugu bigize Umuryango w’ubufatanye w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, rivuga ko ingabo zabyo ziri muri Mozambique zongerewe igihe cyo kuhaguma zikarwanya ibyihebe byo muri Cabo Delgado.

Abayobozi bakuru muri SADC bari bateraniye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Basuzimiye hamwe niba ingabo z’Afurika y’Epfo, iza Botswana n’izindi z’ibihugu bya SADC zaguma muri Cabo Delgado( Intara ya Mozambique) cyangwa zataha.

Itariki ntarengwa yo kugira ngo zitahe yari yarashyizwe tariki 15, Ukwakira, 2021.

Daily Maverick yanditse ko nyuma y’iriya nama yahuje bariya bayobozi bakuru, hasohowe itangazo ry’uko ingabo za SADC ziri muri Mozambique zihaguma zigafasha mu kwirukana bariya barwanyi.

Ingabo za SADC zongerewe igihe muri Cabo Delgado

Iri tangazo ariko ntirivuga igihe zongerewe uko kingana.

U Rwanda rwageze muri Cabo Delgado mbere y’ingabo za SADC.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zarwo Paul Kagame aherutse kubwira abasirikare be bari muri kariya gace ko akazi kakiri kose.

Yababwiye ko nyuma yo gufasha abaturage kugaruka mu byabo, akazi gakurikiyeho ari ako kubafasha kongera gusubira mu buzima busanzwe.

Itangazo rya SADC ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 05, Ukwakira, 2021 ryatangaje kandi ko hari abasirikare batatu ba SADC baguye ku rugamba, babiri muri bo ni abo muri Botswana undi akaba uwo muri Tanzania.

TAGGED:AfurikaBotswanaCabo DelgadofeaturedSADC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda 4 Baba Muri Amerika Batawe Muri Yombi
Next Article Google Yatangije Umushinga wa Miliyari $1 Uzahindura Ibijyanye Na Internet Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?