Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Salma Mukansanga Umusifuzikazi Ukomeje Kwesa Imihigo: Agiye Kwita Ingagi IZINA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Salma Mukansanga Umusifuzikazi Ukomeje Kwesa Imihigo: Agiye Kwita Ingagi IZINA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 August 2022 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kinigi ku wa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 hazaba umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi 20 baherutse kuvuka. Mu byamamare bizabita amazina harimo na Salma Makansanga Rhadia, Umunyarwandakazi rukumbi uri ku rwego rw’abasifuzi mpuzamahanga.

Kwita izina kuri iyi nshuro bizakorwa imbonankubone mu gihe hari  hashize imyaka ibiri bitaba kubera COVID-19 yabuzaga abantu batikingije kwegerana.

Urutonde rw’abazita amazina ziriya ngagi rwatangajwe Taliki 28, Kanama, kandi ku barugaragaraho harimo Mukasanga Salma Rhadia.

Abandi baruriho ni Gilberto Silva wakiniye Arsenal, Laurene Jobs uyobora umuryango Emerson Collective, Moses Twahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Moshions ihanga imyambaro yamamaye ikozwe mu buryo bwa Made in Rwanda n’indi mitako ikorerwa mu Rwanda, Dr Evan Antin, umuhanzi Youssou N’dour akaba  inshuti y’u Rwanda bitijanwa na Dr Cindy Descalzi Pereira wo muri Leta Zunze Ubumwe za América.

Salma Mukansanga ari kwamamara no guhesha u Rwanda ishema ubutitsa!

Mu mwaka uwa 2021 nibwo amateka ye yatangiye kuyandikisha ubwo yabaga Umunyarwandakazi wa Mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye k’uwahurije u Bwongereza na Chili i Tokyo mu Buyapani.

Ubu ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Uyu Munyarwandakazi azasifura imwe mu mikino y’igikombe cy’Isi izakinirwa muri Qatar mu Ugushyingo,2022.

Soma uko bizakorwa:

Kwitira Abana B’Ingagi Mu Kinigi Biragarutse

TAGGED:featuredImikinoIngagiIzinaKwitaMukansanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikawa Nayo Iri Mu Nzira Yo Gucika Ku Isi
Next Article Isoko Rya Mbere Rinini Ku Isi Rigurwamo Ibikoresho By’Ikoranabuhanga Ryafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Imikino

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?