Salva Kirr Yavuganye N’Inzego Zihanganye Muri Sudani Ngo Ziyunge

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr avuga ko aherutse kuvugana n’abajenerali bahanganye muri Sudani bamubwira ko biteguye kwicarana bakaganira, ariko ko hagomba kubanza gushaka aho bazaganirira bemeranyijeho.

Ibihugu bigize ikitwa IGAD byasabye Kirr kuba umuhuza mu ntambara iri kubera mu baturanyi be bo muri Sudani.

Kirr yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri yaganiriye na Gen Burhan na Gen Dagalo bamwemerera ko bazohereza abahagarariye kugira ngo baganire uko intambara yahagarara.

Hagati aho, impande zombi ziri kuganira uko hashyirwaho agahenge k’iminsi irindwi.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko kazatangira kuri uyu wa Kane taliki 04, Gicurasi kuzageza taliki 11, Gicurasi, 2023.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo rivuga ko italiki y’ibiganiro hagati y’impande zihanganye itaratangazwa kuko hari ibindi bikinozwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko niba nta gikozwe ngo iriya ntambara ihagarare, abantu benshi bazayigwamo kandi abagera ku 800,000 bazaba bamaze kuva mu byabo mu gihe gito kiri imbere.

Kugeza ubu abantu 520 bamaze kugwa muri iriya ntambara.

Ibihugu biri gufasha mu guhuza impande zihanganye muri Sudani ni Sudani y’Epfo, Kenya, Misiri na Uganda.

Ubwongereza na Canada nabyo ni ibihugu biri gukora uko bishoboye ngo imirwano ihoshwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version