Rwanda:Abahitanywe N’Imvura Bamaze Kuba 129, Imiryango Yabo Igiye Gushumbushwa

Imibare yatangajwe mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 03, Gicurasi, 2023 avuga ko abantu 129 ari bo babaruwe ko bahitanywe n’imvura yateje inkangu n’imyuzure.

Intara y’i Burengerazuba niyo yibasiwe cyane ariko n’Intara y’Amajyaruguru nayo yakubititse.

Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari imiryango irenga 370 igizwe n’abantu barenga 1,440 yo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi  igomba kwimurwa.

Ni icyemezo gifashwe huti huti kubera kwanga ko hari abandi bantu bahitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri Gicurasi, 2023.

- Advertisement -

Byatangarijwe mu nama yateranye igitaraganya yiga ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’i Burengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Inkangu zagwiriye inzu z’abaturage, abandi batwarwa n’imyuzure.

Inama yateranye by’igitaraganya yemerejwemo ko abo baturage bagomba kurara bimuwe aho batuye bitarenze uyu wa Gatatu taliki 03, Gicurasi, 2023.

Abaturage barajya kuba bacumbikiwe mu nsengero 15 zo mu Murenge wa Bwishyura cyangwa mu byumba by’amashuri.

Ikindi ni uko bitarenze kuri uyu wa Kane taliki 04, Gicurasi, 2023, buri muryango wapfushije umuntu uzashyikirizwa Frw 100,000 kandi agatangwa kuri buri muntu wapfuye.

RBA ivuga ko ibi byatangajwe na Minisiteri y’ubutabazi.

Abo muri iyo miryango kandi bazahabwa ibyo kurya n’ibyo kuryamira ndetse n’ibindi bikoresho bya ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version