Umunyamideli Sandra Teta wari wafunzwe na Polisi ya Uganda akurikiranyweho kugonga nkana umugabo we amakuru aravuga ko yarekuwe.
Uyu ubu arwariye mu bitaro by’ahitwa Nsambya naho umugore yari afungiwe kuri station ya Polisi ya Kabalagala.
Teta avugwaho kugonga umugabo we inshuro eshatu kandi ‘k’ubushake’, yabikoze kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Kanama, 2025.
Kumugonga byatumye avunika amaguru yombi kandi ababibonye bavuga ko yamugongeye ku kabari kirwa Chans kari i Munyonyo ahantu hatuye abakire benshi.
The Independent yatangaje ko Sandra Teta yemera ko yagonze umugabo we k’ubushake, gusa akavuga ko yabitewe n’umujinya wakomotse ku ntonganya n’amakimbirane bari biriwemo.
Mu gusobanura icyabimuteye, Teta yavuze ko Weasel yamwirije ku nkeke ndetse amwirukanana n’abana, undi yigira inama yo kumurega ku babyeyi be.
Nyuma yo kumwumva, Kwa Sebukwe bamugiriye inama yo gusubira mu rugo, asubira yo ariko ageze yo umugabo we arongera amumerera nabi aranamukubita.
Butangiye kwira, Weasel yagiye ku kabari Chans gusoma icupa, undi amusangayo barongera baratongana, umugore amaze gufata ubushungu nibwo yatsaga imodoka aramugonga.
Ubwo Polisi yamubaza uko byagenze yagize ati: “ Weasel yanyirukanye mu rugo ndi kumwe n’abana bacu. Njya kubibwira ababyeyi be ntekereza ko bari kudufasha kubikemura ariko banyihanangirije bansaba gusubira mu rugo tukagerageza gukemura ikibazo. Nyuma yo gusubirayo, Weasel yakomeje kuntuka no kungirira nabi, hanyuma afata imodoka ajya mu kabari, ndamukurikira. Twongeye gutongana, maze ninjira mu modoka ndamugonga.”
Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje ko Teta Sandra yafashwe, anatangaza ko Weasel yajyanywe mu bitaro bya Nsambya.
Onyango ati: “Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bahamagaye Polisi, Teta Sandra yagonze Weasel inshuro eshatu, ariko ararokoka. Abapolisi bacu bagiye kumureba ku bitaro bya Nsambya, kandi twamenyeshejwe ko ameze neza nubwo yavunitse amagufwa menshi ku kaguru kamwe.”
Mu mwaka wa 2018 nibwo bombi batangiye kubana, ubu bafitanye abana babiri.
Induru yabo ariko yo imaze igihe kandi Teta yakubiswe kenshi Weasel akamurema n’inguma.
Mu mwaka wa 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda gusa bidatinze ni ukuvuga muri Mata, 2023 yasubiye murwe i Kampala.
Umugabo we Weasel aherutse mu Rwanda mu gitaramo cya mukuru we Jose Chameleone.