Sankara Na Bagenzi Be Bari Kugororerwa I Mutobo

Nsabimana Callixte( niwe Sankara) n’abandi bantu 19 barimo n’abagore baraye bageze i Mutobo ngo bakurwemo ibitekerezo bya kinyeshyamba  bamaze imyaka myinshi bafite. Ni byo byatumye bajya mu mitwe y’inyeshyamba zavugaga ko zishaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ariko barafatwa barafungwa.

Shebuja Paul Rusesabagina we ari kwitegura gusubira iwabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yaba Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, yaba Paul Rusesabagina ndetse na bariya bantu bandi 18, bose Perezida Kagame aherutse kubababarira ngo batahe ariko bazibukire ibikorwa byabo bya kinyeshyamba.

Yababariye nyuma y’uko banditse bamusaba imbabazi, Rusesabagina we akongeraho ko afite uburwayi bwamuzonze.

- Kwmamaza -

Kuwa Gatanu taliki  24 Werurwe 2023 nibwo bahawe imbabazi ku mugaragaro.

Ubwo Sankara na bagenzi be bageraga i Mutobo, Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valérie, yatangaje ko basanywe no guhabwa amasomo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe .

Kuba barahoze mu nyeshyamba za MRCD-FLN kandi bakazimaramo igihe ngo byatumye hari byinshi babeshywa ku mateka y’Abanyarwanda n’imitegekere y’u Rwanda muri iki gihe.

Akenshi abagiye gutorezwa i Mutobo bahamara igihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi atandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version