Twitter Iri Mu Marembera

Kuva Elon Musk afata Twitter ngo ayiyobore, imaze guhomba miliyari £20 ku yo  yari yiteze kuzunguka.

Ubwe aherutse kubwira abakozi be ko mu kigega cya Twitter hasigayemo miliyari £16 gusa.

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko avuga ko iyo arebye asanga Twitter imuhombya.

Raporo zivuga ko kuva aho Elon Musk afatiye Twitter ngo ayiyobore, abantu 500 bakomeye bayamamazagaho bahise babireka.

- Advertisement -

Byatumye Twitter itakaza 40% by’ayo yinjizaga ku mwaka ugereranyije n’uko byahoze umwaka wabanje, mbere y’uko Musk ategeka iki kigo.

Yabwiye abakozi be ko Twitter isa n’iri mu marembera bityo ko ari gukora uko ashoboye akayiha indi sura n’imikorere bizatuma yongera gukundwa.

Muri uko kuyiha indi sura, Elon Musk avuga ko ari ngombwa no  kugabanya abakozi.

Kuva yatangira kuyobora Twitter, amaze kwirukana abakozi 7,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version