Sankara Yibaza Uko Rusesabagina Yari Kuba Perezida Atari Umunyarwanda

Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi 18, yatangajwe no kumva Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarabasezeranyaga ko azaba Perezida w’u Rwanda.

Paul Rusesabagina akomoka mu cyahoze ari Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Ubwo yitabaga Urukiko kuri uyu Wa Gatatu Rusesabagina yavuze ko ruriya rukiko rudafite ubushobozi bwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubuligi.

Yigaritwe Ubunyarwanda isi irebe.

- Kwmamaza -

Rusesabagina yabwiwe urukiko ko akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Rusesabagina n’umwunganira, Nsabimana wiyise Major Sankara, yavuze ko atangajwe no kumva ko atari Umunyarwanda.

Sankara yavuze ko bitumvikana ukuntu yari kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umwenegihugu.

Ati “Hari ibyo numvise Paul Rusesabagina yavugaga n’umwunganira, numva nsa n’ugize isoni.”

Yavuze ko Paul Rusesabagina yari Perezida wabo [MRCD-FLN], we ari icyegera cye nka visi perezida wa kabiri.

Ngo icyo gihe intego yari afite zari izo kuba Perezida w’u Rwanda.

Sankara yavuze ko atiyumvisha uburyo umuntu washakaga kuyobora u Rwanda, avuga ko atari Umunyarwanda.

Yasabye ko ruriya rubanza rwakwihutishwa akamenya uko bihagaze.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version