Wa Musaza Warwanye Intambara y’Isi ‘Yemerewe Inka’

Nta masaha menshi yashize Taarifa itangaje ko umusaza witwa Epimaque Nyagashotsi asaba Perezida Kagame kuzamuremera kuko ubuyobozi bw’ibanze bwamwimye inka bukavuga ko hari undi wamusimbujwe ku rutonde.

Ubuyobozi bw’ibanzemuri Kiziguro bugisoma iriya nkuru bwasuye Nyagashotsi bumwemera inka.

Yatubwiye ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro yamusuye aherekejwe n’ushinzwe imibereho myiza bamwizeza inka no kumwubakira igikoni.

Nyagashotsi atuye mu kagari ka Ndatemwa, aho ni Mukarere Gatsibo.

- Advertisement -

Yagize ati: “Banyijeje kumpa inka bakananyubakira igikoni. Ubu ndishimye cyane kandi nzakomeza ntegereze nihanganye.”

Ku Cyumweru yari yabwiye Taarifa ko mu mafaranga y’inkunga yari yaremerewe y’Ubudehe yahawemo Frw10,000 gusa mu myaka 6 yose.

Leta y’u Rwanda isanzwe igenera amafaranga abaturage batishoboye yitwa ay’ingoboka.

Urugo rw’umuryango ugizwe n’umuntu umwe wagenewe Rwf7, 500 ($9) ariko aza kongerwa aba Rwf19, 500 ($24) ni ukuvuga Rwf234,000 ku mwaka.

Ngashotsi avuga ko imyaka itandatu ishize nta faranga na rimwe yahawe kandi yari ari ku rutonde.

Ibi bivuze ko Guverinoma imurimo hagati ya Rwf 540,000 na Rwf 1,000,000, cyangwa abashinzwe kuyamuha barayariye.

Iyo witegereje urugo rwa Nyagashotsi ubona ko rwuriwe n’ibigunda.

Nta gikoni, atekera hanze, imvura yagwa akimurira inkono mu nzu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version