Sanlam General Insurance Yahawe Umuyobozi Mushya

Betty Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sanlam General Insurance mu Rwanda, ikigo gikomeye kandi gifite isoko rinini mu bijyanye na serivisi z’ubwishingizi mu gihugu.

Sanlam General Insurance na Sanlam Life Insurance ni amashami ya Sanlam Group, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo.

Sayinzoga yasimbuye Fiacre Godard Birasa wayoboraga Sanlam General Insurance. Iri ni ryo shami usagamo ubwishingizi bw’ibinyabiziga, nka kimwe mu byishingirwa kurusha ibindi mu Rwanda.

Sanlam mu Rwanda igizwe n’icyahoze cyitwa SORAS cyahinduriwe izina nyuma yo guhuzwa na SAHAM Rwanda Ltd, mu mwaka wa 2019.

- Advertisement -

Sayinzoga yahawe izi nshingano mu gihe urwego rw’ubwishingizi rukeneye amavugurura akomeye, bijyanye n’ibihe bitoroshye by’ubukungu.

Urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda ariko rurimo amahirwe atarabyazwa umusaruro, bijyanye n’uko mu mwaka ushize wa 2020 ikigero cy’ubwitabire mu bwishingizi cyari 2.8%. Icyifuzo cyari ko uwo mwaka warangira nibura bugeze kuri 3.5%.

Sayinzoga afite ubunararibonye mu bijyanye n’imari cyane yane mu micungire y’abakozi n’ubwishingizi.

Guhera mu 2009 yakoraga muri Banque Populaire du Rwanda kugeza mu 2012, ari umuyobozi ushinzwe abakozi.

Yaje kujya mu kigo gikora ubugenzuzi cya PriceWaterhouseCoopers (PwC) kugeza muri Nyakanga 2014, ajya kuba umuyobozi ushinzwe abakozi muri Prime Insurance kugeza mu 2015.

Yagizwe Umuyobozi mukuru wa Prime Life Insurance kugeza mu mwaka wa 2017 ubwo yagirwaga Umuyobozi mukuru wa Saham Assurance.

Mu 2019 Saham na SORAS byaje kwihuza, bihinduka Sanlam.

Kuva muri Mutarama 2020 Sayinzoga yari umwe mu bagize itsinda rikurikirana ukwagura no guhuza ibikorwa bya Sanlam (Business Integration Team).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version