Umunabi, guhunyiza, kwibagirwa…biri mu ngaruka zo kudasinzira neza mu ijoro. Ku byerekeye umunabi ho, twavuga ko bishobora no gutuma umukozi yandika email nabi, akandikira mugenzi we cyangwa umukoresha we ubutumwa burimo agasuzuguro bikaba byamukoraho!
Ibi biherutse kwemezwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya West Texas A&M University nyuma y’ubushakashatsi bakoreye ku bakozi 131.
Aba bakozi bakorewe igeragezwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, buri munsi hakarebwa uko bitwara hakurikijwe igihe bamaze basinziriye mu ijoro ryacyeye.
Harebwaga imyandikire ya za emails zabo, ubutumwa buzikubiyemo, amasogonda bamaze bazandikira kuri mudasobwa zabo n’ibindi.
Ibi byahaye bariya bahanga ishusho rusange y’uko ubwonko bwa bariya bakozi buba bwaramutse iyo baraye basinziriye amasaha ari munsi ya atandatu cyangwa se ari hejuru yayo.
Hari abantu benshi bibwira ko kuryama amasaha make ari ubutwari kandi ko bishoborwa na bacye!
Ibi si ko bimeze kuko icyo bita ubutwari, ahubwo biba ari ubwiyahuzi kuko ubwonko butaruhutse neza iyo bucyeye, igihe cyo gukora kigeze, ntibukora neza ahubwo bukora burandaga bikaba byageza ibibazo birimo n’impanuka.
Urugero rw’ibi ni impanuka ya coaster yabereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi igahitana abantu bagera kuri 20.
Hari tariki 16, Nyakanga, 2019.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yahaye umunyamakuru wa Umuseke.rw nyuma y’iyi mpanuka, yavuze ko umushoferi wiriye coaster yari yaraye mu kabyiniro, bucya yurira imodoka.
Ni imwe mu mpanuka zikomeye ziherutse kuba mu Rwanda yatewe no kudasinzira bihagije.
Iyo ubwonko bukora burandaga bituma abakozi bataruhutse neza iyo bageze mu kazi batangira guhondobera, hagira umukoresha ubacyebura, bikabarakaza, bakamusubizanya umushiha.
Uretse kuba abakozi nk’aba baba bashobora gusubiza nabi umukoresha bikababyarira amazi nk’ibisusa, ku rundi ruhande, aba bakozi bahitamo kuranzika ibintu ngo bazaba babikora ejo…
Mu byo baranzika ntibabikorere ku gihe, harimo no gusubiza za emails baba bandikiwe cyangwa bategetswe kuzandika no kozohereza ba runaka bari i bunaka.
Umuhanga witwa Trevor Watkins avuga ko mu buryo busanzwe kandi bwa kamere, iyo umuntu asinziriye umubiri we uruhuka, ubwonko bukagubwa neza, umuntu akaza kubyuka yumva afite akanyamuneza.
Iyo bitagenze gutya, umuntu abyuka atabishaka kandi akiriranwa umunabi.
Ni ibiki bibuza abantu gusinzira neza?
Ibibuza abantu gusinzira biratandukana bitewe n’imyaka y’ubukure bwabo, aho batuye(mu cyaro cyangwa mu mujyi), uburyo bw’imibereho yabo, irangamimerere yabo( abashatse, ingaragu, abanyeshuri) n’ibindi.
Muri rusange abana bato ntibakunze kubura ibitotsi cyeretse iyo bashonje cyangwa bakarazwa ku nduru n’ababyeyi babo bahora mu ntonganya.
Abashakanye bo bashobora kubura ibitotsi kubera imibanire yabo mibi cyangwa bakabura ibitotsi kubera guhanganyikira imibereho y’urugo cyangwa se umwe muri bo akaba arwaye.
Ibihangayikisha abantu bakuru bikababuza gusinzira ntibigarukira mu ngo zabo, ahubwo hari n’ubwo biba bifite inkomoko mu kazi bakora.
Hari abantu bakuru bakora akazi kenshi k’uburyo n’iyo bari mu ngo zabo bitababuza gukomeza kugakora.
Ikindi ni uko hari ubwo abakoresha babo cyangwa bagenzi babo bakorana nabo baba isoko y’umunabi mu mitima yabo kandi uyu munabi ugakomereza no mu rugo iyo batashye.
Abanyeshuri bo bakunda kubuzwa ibitotsi n’ubwinshi bw’amasomo yabo ndetse n’igitutu bashyirwaho n’ababyeyi babo ngo bige cyane kandi batsinde.
Kurushanwa cyane ngo bahige bagenzi babo, bikunda gutuma abanyeshuri bamwe barara biga bugacya kandi ibi iyo bitinze bishobora gutuma umunyeshuri arwara indwara yo kwiheba ndetse akiyahura.
Ingero zabo bikunda kubaho ni abanyeshuri bo mu bihugu byo muri Aziya nka Singapore, Koreya y’Epfo, u Bushinwa, u Buyapani, Taiwan n’ahandi.
Ikoranabuhanga naryo ryaje ari ikindi cyorezo! Hari abantu benshi biyima nkana ibitotsi bagahitamo kurara bareba filimi.
Abakina n’abayobora uko izi filimi zikinwa, bakora k’uburyo uzirebye ahora yifuza kureba uko ibice bikomeza bikinwe, bityo umuntu warebye iya mbere agahorana agatima ko kuzareba iya kabiri.
Muri rusange imibereho y’abantu muri iki gihe ituma bamwe babuzwa ibitotsi, abandi bakabyibuza kubera inyungu runaka zirimo iz’ubukungu cyangwa izo kwishimisha.
Uko byaba bimeze kose, abantu bagombye kumenya no kuzirikana ko ‘ikintu cyose kigira igihe cyacyo’.