Perezida wa Congo Brazzaville Dénis Sassou Nguesso avuga ko inzira yo gufatira u Rwanda ibihano ngo rukunde rwumvire ibyo amahanga arushinja idashobora kugarura amahoro mu Karere.
Yabibwiye France 24 mu kiganiro kihariye yayihaye ubwo yagarukaga ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihanganishije M23 na Kinshasa.
Yabajijwe niba asanga igitutu gishyirwa mu Rwanda ngo rwemere ibyo amahanga arusaba ari cyo cyatuma ibibera hariya bihosha, avuga ko nta na rimwe ibyo byigeze bigira icyo bikemura.
Ati: “ Simbona ukuntu ibihano byatuma ibintu bijya ku murongo. Mwibuke ko turi mu bihe by’intambara aho buri ruhande rugerageza gusiga urundi icyasha. Kuri twe, ibiganiro nibyo ngenzi kuko twabonye ko ibihano bidakemura ikibazo mu by’ukuri. Ibiganiro nibyo bikemura ikibazo mu mizi yacyo”.
Dénis Sassou Nguesso avuga ko ibyo biganiro bizabaho kuko asanga nta kundi byagenda.
Mu buryo buca amarenga, yavuze ko bishoboka ko nawe yaba umuhuza muri iki kibazo.
Yabwiye bagenzi bacu ba France 24 ko mu buryo no mu bihe bitandukanye yakiganiriyeho na Félix Tshisekedi na Paul Kagame, bityo ko azi iby’iki kibazo.
Nawe, kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu, yemeza ko ibibazo by’abanya Afurika bikwiye gukemurwa nabo, abandi bakaza bunganira.
Yizera ko igihe kizagera Kagame agahura na Tshisekedi bakaganira imbonankubone kuko ikibazo kivugwaho muri iki gihe kibareba mu buryo bwihariye.
Ikiganiro yabivugiyemo cyabereye i Addis Ababa ahari icyicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe aho Nguesso yari yagiye mu Nteko rusange y’uyu muryango iherutse kuhateranira.