Se W’Imfubyi Gisimba Damas Yasezeweho

Abo yatabaye muri Jenoside, abo yareze bakiri bato, inshuti n’abavandimwe…bose bari bateranye ngo basezere kuri umwe mu Banyarwanda bagize umutima utabara w’intangereranywa witwa Damas Mutezintare Gisimba.

Babikoreye mu marira menshi kuko bamufataga nk’umuntu wabatabaye aho rukomeye.

Abantu yareze mu kigo cy’imfubyi yashinze yise Centre Memorial Gisimba bagera kuri 600. Iki kigo kiba mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Kumusezera byabereye muri Paruwasi Gatulika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Mu bamuvuze ibigwi harimo umuvandimwe we witwa Jean Bosco Gisimba, uyu akaba ari umuhererezi mu bana batatu bavukanaga.

Yamuvuze mu buryo bwihariye!

Yagize ati: “ Njye ndamubabwira nk’umuntu ubabwira umuvandimwe. Hari ubuzima umuntu agirana n’uwo bavukana adashobora kugirana n’abamuzi. Hari abantu bakora ibikorwa by’indashyikirwa kubera ko Imana yabahaye ubushobozi bwo kubikora Damas yari ari muri abo”.

Yavuze ko agiye kugira undi amugereranya nawe, uwo nta wundi utari Padiri Fraipont washinze ikigo kita ku bafite ubumuga cy’i Gatagara.

Yavuze ko ubwo bari muri Congo aho bakuriye, yari umwana ucishije make ariko uzi kuganira n’abantu ndetse Abanye-Congo bakabimukundira.

Jean Bosco Gisimba avuga ko yigeze kubona mukuru we yishimye ubwo yari agiye kwereka abantu umukobwa yakundaga.

Mutezintare Gisimba yari afite imyaka 20 y’amavuko.

Ikintu cyababaje Gisimba bikagaragarira buri wese ni igihe yatekererezaga abantu ubwicanyi yabonye ku Kibuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kandi ngo Gisimba yazahajwe n’urupfu rwa Nyina mu mwaka wa 1988.

Nyina yitwaga Dancille Gisimba n’aho Se yitwaga Pierre Chrysologue Gisimba, we akaba yaratabarutse mu mwaka wa 1986.

Ati “Ubwo Mama yapfaga Damas yaratitiye […] noneho nkibaza nti uyu mugabo ko Papa yapfuye nkabona ni we udukomeje, kubera iki Mama apfuye akibura? Naje gusobanukirwa ko Papa apfuye yiyumvisemo gukomera akarwana nabyo, ariko Mama apfuye yumva na za ngufu yari yishingirijeho ziragiye.”

Umugore wa Gisimba we avuga ko azakomeza gusigasira umurage w’urukundo Gisimba yasize.

Yavuze ko umugabo we yari intwari ifite urukundo rw’umuryango ndetse ko atashatse gukura umutima umuryango ngo awereke ko igikuba cyacitse.

Yaherukaga mu Kiliziya ku munsi wa Pentekositi.

Imfura ya Gisimba Rutikanga Gisimba Patrick yashimiye Perezida Paul Kagame wafashe iya mbere mu gushima ibikorwa bya Se ndetse na Madamu Jeannette Kagame utarahwemye gushyigikira umubyeyi we binyuze muri Unity Club Intwararumuri.

Yashimiye Hyacinthe Uwimana umwe mubo Gisimba yareze  wanamuhaye ‘impyiko’.

Uwacu Julienne waje muri uyu muhango azanye ubutumwa bwa Unit Club Intwararumuri yavuze uyu mugabo nk’intwari ‘azahora yibukwa’.

Yavuze ko Unity Club Intwararumuri izahora izirikana ibikorwa by’indashyikirwa asize.

Ku gicamunsi cyo ku wa 4 Kamena 2023, nibwo byamenyekanye ko Gisimba yitabye Imana.

Yari afite imyaka 62, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye cyarokokeyemo abasaga 400.

Yambitswe imidali itandukanye irimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version