Ubushinjacyaha Bwasabiye Prince Kid Gufungwa Imyaka 16

Mu muhezo wakurikiye icyemezo cy’umucamanza ashingiye k’ubusabe bw’ubushinjacyaha, haraye habereye iburanisha mu rubanza Ishimwe Dieudonee wamanyekanye ku izina rya Prince Kid aregwamo icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu musore wamenyekanye mu myidagaduro igifungi cy’imyaka 16.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryamaze amasaha arindwi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bumusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 16  bitewe n’ubukana bw’ibyo bumushinja Prince Kid.

- Advertisement -

Mu kwisobanura kwe,  Prince Kid yavuze ko ubutabera bwagombye kuzamurekura bukamugira umwere kubera ko ngo nta cyo ubushinjacyaha bushingiraho bumuhamya ibyo bumurega.

Me Emelyne Nyembo uri  mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiliya we yazagirwa umwere.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera impurirane y’ibyaha busabira Prince Kid gufungwa imyaka 16

Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z’igicamunsi.

Prince Kid kuva yatawe muri  yombi muri Gicurasi 2022.

Aburana ahakana icyaha ashinjwa agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.

Uko byagenze mbere y’iburanisha mu muhezo…

Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version