Abana B’i Rusizi Baganiriye Ku Bibabangamiye

Abana bo mu Mirenge yose igize Akarere  ka Rusizi bahuye biganira uko ibibazo byabo bimeze kugira ngo babigeze ku nzego zibishinzwe bafashwe mu ikemurwa ryabyo.

Ibibazo by’abana bo mu Rwanda muri rusange birasa n’ubwo hari ubwo bamwe bagira umwihariko wabo urugero nk’abana baba mu muhanda.

Ibibazo by’abana b’Abanyarwanda birimo abaterwa inda bakiri bato, abata ishuri kubera ubukene bw’iwabo, abakoresha ibabaza mubiri binyuze mu gukubitwa haba iwabo cyangwa aho biga n’ibindi.

Hari n’abana bicwa n’abababyaye binyuze mu kubajugunya mu misarane, mu migezi n’ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

- Advertisement -

Mu kiganiro abana b’i Rusizi bagiranye hagati yabo baganiriye uko babona bajya bagira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo.

Bamwe batanze ibitekerezo by’uko bakwiye kujya bataha ntibace mu mihana ahubwo bakagera mu rugo kare kugira ngo bakore uturimo tworoheje ubundi baganirize iwabo ibyo bazi byatuma badahohoterwa harimo no kutabakubita.

Bagiranye inama kandi yo kugira isuku no kumvira ababarera kugira ngo bakure ari abana bashimwa n’Imana n’abantu.

Umwe mu bakozi bakora mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko akaba akurikirana ibibazo by’abana witwa Evariste Murwanashyaka avuga ko gukemura ibibazo by’abana, ari ngombwa ko abana bahabwa uruhare muri byo.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu avuga ko bahuje bariya bana binyuze mu bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abana, UNICEF Ishami ry’u Rwanda

Ati: “ Ni umushinga wo kubaka ubushobozi bwa Komite z’abana uterwa inkunga na UNICEF. Ugamije kuzamura uruhare rw’abana mu bibakorerwa  no kumvumvisha uruhare rwo mu kurindwa ihohoterwa.”

Mu bana bahurijwe hamwe kandi harimo abafite ibibazo byihariye ni ukuvuga ababyariye iwabo n’abafite ubumuga, abana bayoboye ingo  n’abana bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka.

Murwanashyaka avuga ko mu kuganira n’abo bana, hari ibibazo babagezaho nabo bakabigeza ku mirenge ikabikemura, ibyananiranye bikazakemukira ku rwego rw’Akarere mu biganiro abana bazagirana n’inzego zirimo na UNICEF.

Ku byerekeye ingengo y’imari igenewe abana inzego zibavuganira ziherutse gusaba inteko ishinga amategeko kongera, Evariste Murwanashyaka avuga ko bishimira ko hari ibyo basezeranyijwe bizongerwamo ariko ngo hari n’ibindi bitarakorwa neza bifuza ko byakorwa.

Muri Kamena, 2022, abagize Sosiyete Sivile Nyarwanda bagiranye inama n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari bayibwira ibyo babona byazashyirwa mu ngengo y’imari izagenerwa abana mu mwaka 2022/2023.

Bavuze ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.

Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo.

Ibi kandi ngo ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamuwe nk’uko umushinga wayo uherutse kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi,  ngo uzasuzumwe ubivuga, hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere abana yagabanutse kandi yari kuzafasha abana kugira ubuzima bwiza.

Hamwe mu bo bavuga ko yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.

Kuri iyi ngingo, inyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702, mu gihe mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw  354,925,346,160 .

Ni igabanuka ringana na 18.3%.

Ahandi herekana ko hari ibyagombye kongerwa mu ngengo y’imari igenewe umwana n’imibereho ye myiza nk’uko sosiyete sivile ibivuga ni mu rwego rw’ubuzima bw’umwana na Nyina.

Mu mwaka wa 2021 uru rwego rwahawe Frw 127,629,814,233  mu gihe mu mwaka wa 2022 inyandiko y’ingengo y’imari y’agateganyo ivuga ko mu mwaka wa 2022 uru rwego rwateganyirijwe Frw 45,071,665,076  bingana n’igabanuka rya 64.7%.

Ku byerekeye ingengo y’imari yagenewe kuzamura imirire iboneye ku bana bafite munsi y’imyaka itanu binyuze muri Ongera, inyandiko ibivugaho iteganya ko intego ari uko  abana bose( bangana na 100%) bazahabwa buriya bufasha.

Abana ni abaziranenge. Bagomba guhabwa ibyiza byose bigamije ko bazagira ejo heza hatarimo agahinda no gushoberwa

Icyakora ubu bufasha bwagenewe Frw 8, 902, 464, 845 kandi abo muri sosiyete sivile bavuga ko adahagije, ko yagombye kongerwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version