Sena Y’U Rwanda Inenga Amashyaka Atagira Komite Ngenzuzi Y’Imari

N’ubwo Sena y’u Rwanda ivuga ko amashyaka mu Rwanda yateye intambwe igaragara mu kwimakaza amahame ya Demukarasi u Rwanda rugenderaho, ariko inenga amashyaka arindwi mu mashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda ko atagira Komite ngenzuzi z’imari yayo.

Iki Komite iteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’amashyaka ya Politiki mu Rwanda.

Hari raporo ya Sena y’u Rwanda iherutse gusohoka tariki 05, Ukwakira, 2021 ishima ko muri rusange amashyaka ya Politiki mu Rwanda akora neza bitewe n’uburyo akoreramo ariko ko hari menshi muri yo atagira Komite zigenzura imari yayo ahubwo akajya gukodesha abahanga mu ibaruramari.

Ikindi iriya raporo yerekanye kigomba kwitabwaho ni ukwibutsa abayobora ariya mashyaka ko kugira Komite ngenzuzi y’imari n’umutungo bigenwa n’itegeko.

- Advertisement -

Ingingo ya 27 y’Itegeko ngenga( organic law) ryo mu mwaka wa 2013 rigenga  amashyaka ya Politiki mu Rwanda riyategeka kugira abashinzwe ibaruramari mu bitabo byayo, kandi bakajya bageza ku Umuvunyi Mukuru raporo y’ibikubiye mu mikorere y’ariya mashyaka, ibi bigakorwa bitarenze tariki 30, Nzeri, buri mwaka.

Mu ivugurura rya ririya tegeko ryakozwe mu mwaka wa 2018, iri tegeko ryongeye gusaba amashyaka ya Politiki gushyiraho imirongo ngenderwaho yayo isobanura mu buryo butaziguye ibi bikurikira:

Izina ry’Ishyaka, Intego zaryo, Ikirango( Insignia), Inzego zaryo zirimo urushinzwe imyitwarire no gucyemura amakimbirane n’urwego rushinzwe ibaruramari n’umutungo by’ishyaka.

Raporo twavuze haruguru iherutse gukorwa na Sena y’u Rwanda, ivuga ko igitangaje ari uko mu mashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda, ane yonyine ari yo yujuje byose bikubiye mu ngingo ya ririya tegeko!

Ayo mashyaka ni aya akurikira: Rwanda Patriotic Front (RPF), Parti Libéral(PL), Parti Socialiste Démocratique (PSD) na Parti Démocratique Idéal (PDI).

Andi mashyaka ntarashyiraho Komite zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo ahubwo ahitamo gukoresha abahanga muri byo bagakora kariya kazi kugira ngo ariya mashyaka azabone icyo ashyira muri raporo igenewe Urwego Rw’Umuvunyi Mukuru.

Amashyaka menshi ntagira Komite ngenzuzi y’imari

Perezida wa Komite ya Sena y’u Rwanda ishinzwe ibya Politiki n’imiyoborere Dushimimana Lambert avuga ko n’ubwo raporo zikorwa muri buriya buryo, buri gihe Urwego rw’Umuvunyi rusanga baratanze raporo ikoze neza, ari nta makemwa.

COVID-19 yabaye imbogamizi…

Mu bisubizo abayobora iriya mitwe ya Politiki bahaye Komite ya Sena y’u Rwanda ubwo yababazaga icyabateye kudakurikiza ibiteganywa n’itegeko ngo bashyiraho abashinzwe kugenzura imari, basubije ko COVID-19 ari yo yabakomye mu nkokora.

Ikindi batanzeho impamvu ngo ni uko bataragira uburyo bwo kubakira abakozi babo ubushobozi mu kubarura imari n’umutungo.

Senateri Dushimimana avuga ko Komite ayoboye yasabye abayobora ariya mashyaka ya Politiki gushyiramo ingufu, bagakora ibiteganywa n’amategeko kandi ngo hari bamwe babitangiye ariko hari n’abantu bakibigendamo ‘biguru ntege.’

Hari abandi ba Senateri basabye ko amashyaka ataruzuza ririya hame rishingiye ku itegeko agomba guhabwa igihe ntarengwa akaba yabyujuje bikava mu nzira.

Muri bo harimo Senateri Marie Rose Mureshyankwano.

Kuri we, ntabwo COVID-19 yagombye kuba urwitwazo ku bintu byose nk’aho nta bindi byakozwe kandi ni iyo COVID-19 ihari!

Senateri Bideri nawe avuga ko impamvu ariya mashyaka yatanze zidafite ishingiro kuko yaba COVID-19, yaba n’ubushobozi budahagije bwo kwigisha abantu ibarurishamibare, byose atari umwihariko ku mashyaka amwe.

Ni rusange ku mashyaka yose nk’uko yabivuze, KT Press ikabyandika.

Perezida wa Komite ya Sena y’u Rwanda ishinzwe iby’amashyaka n’imiyoborere Sen Dushimimana yabwiye bagenzi be ko Abasenateri bagize Komite ye baganiriye n’abayobozi b’ariya mashyaka, babemerera ko bagiye gushyira ibintu ku murongo.

Yavuze ko basabye abayobora ariya mashyaka gukora uko bashoboye bakihutisha ibintu, bagashyiraho imikorere ituma bakurikiza ibiteganywa n’amategeko byose kandi bigakorwa vuba.

Abo muri rimwe mu mashyaka avugwaho kutagira Komite ngenzuzi y’imari n’umutungo ryitwa Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bavuga ko muri Nyakanga, 2021 baganiriye na bamwe mu Basenateri bababwira ko bafite iriya Komite ariko ko bayishyizeho bashingiye ku mategeko agenga imikorere yaryo yonyine.

Icyo gihe ngo Abasenateri barabyemeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version