U Rwanda na Mozambique Byasinye Amasezerano Yo Guteza Imbere Ishoramari

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Kuri uyu wa Gatatu Urwego rw’Iterambere u Rwanda (RDB) rwakiriye intumwa za Guverinoma ya Mozambique.

Ziri mu gihugu mu ruzinduko rugamije gushaka inzego zakubakwamo ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, zirimo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubukerarugendo, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyubakire n’izindi.

Muri urwo ruzinduko, RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe iterambere ry’Ishoramari n’Ibyoherezwa mu mahanga (APIEX) ajyanye no kureshya, guteza imbere no korohereza ishoramari mu bihugu byombi.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko ariya masezerano azafasha cyane inzego z’abikorera zikabasha gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’ishoramari mu bihugu byombi.

Yavuze ko Mozambique ari igihugu gikora ku nyanja y’Abahinde, bikaba ari amahirwe akomeye kuko ari amarembo yo kugera ku masoko manini.

Umuyobozi Mukuru wa APIEX, Gil Bires yavuze ko hejuru y’umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ubufatanye bw’ibi bihugu bugiye kugera no mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari.

Ati “Mu rwego rw’ubuhinzi, dushobora kuzana abashoramari bacu bakubaka ubufatanye n’aba hano, mu gutunganya umusaruro woherezwa mu mahanga, mwibuke ko tubarizwa mu Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) kandi abakeneye gushora imari muri Mozambique babirebera mu rwego rw’akarere kose.”

Yashimangiye ko abashoramari bo mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri Mozambique.

Niyonkuru yanavuze ko harimo kuba ibiganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, ku buryo mu gihe kiri imbere cyatangiza ingendo z’indege zigana muri Mozambique.

Ubusanzwe abantu bashaka kujya muri Mozambique babanza guca i Johannesburg muri Afurika y’Epfo cyangwa Addis Ababa muri Ethiopia.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye, aho kuva muri Nyakanga u Rwanda rwoherejeyo ingabo n’abapolisi 1000 bo gutanga umusanzu mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba umaze kumenyerwa nka al-Shabaab cyangwa Caliphate Army.

Izo ngabo zafashije Leta kwisubiza imijyi ikomeye ya Mocímboa da Praia na Mbau yakoreshwaga n’uriya mutwe wari umaze igihe warigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame aheruka mu ruzinduko muri Mozambique, aho yasabye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano w’igihugu no kugifasha kongera kwiyubaka.

Biteganywa ko mu gihe kiri imbere itsinda ry’abikorera bo mu Rwanda rizajya muri Mozambique, mu rugendo rwo kureba amahirwe bashobora kubyaza umusaruro.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu kuri RDB

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version