Sena Y’u Rwanda Mu Mikoranire N’Iya Eswatini

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Werurwe, 2023, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda François Xavier yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini witwa  Hon. Sen. Pastor Lindiwe Dlamini.

Dlamini ari Rwanda mu ruzinduko rw’akazirugamije kwigira ku mikorere ya buri munsi ya Sena y’u Rwanda.

Mu kiganiro yatanze cyerekeye uruzinduko rwe, Perezida wa Sena ya Eswatini Hon Pastor Lindiwe Dlamini yavuze ko we n’itsinda bazanye mu Rwanda, baje kwiga uko u Rwanda rwabigenje ngo rureka guheranwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Avuga ko u Rwanda rwgaragaje ubudaheranwa n’umwete wo kwiyubaka nyuma y’ibihe byakaga rwanyuzemo.

- Advertisement -

Hon. Sen. Pastor Lindiwe Dlamini ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Eswatini

Eswatini kwa Mswati

Eswatini ituwe n’abaturage 1,160,164. Umurwa mukuru ni Mbabane.

Uretse ubwoko bw’aba Swazi buhiganje, ubundi bubugwa mu ntege ni aba Zulu.

Eswatini ni ubwami bwahoze bwitwa Swaziland.

Swazi ni ubwoko bwiganje muri buriya bwami buhereye mu rubavu rwagati rw’igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2018 nibwo izina Swaziland ryahinduwe riba eSwatini.

Ni kimwe mu bihugu bito biri ku isi muri rusange no muri Afurika by’umwihariko.

Mu kinyejana cya 18 rwagati nibwo ubwami bwa eSwatini bwashinzwe.

Umwami wabwo wa mbere yitwaga Ngwane III.

Uwategetse ubu bwami bugakomera ndetse akaba asa n’aho ari we wamamaye kurusha abandi ni uwitwa Mswati II, uyu yaguye ubu bwami atuma ubwoko bw’aba Swazi bukomera.

Icyakora yaje gukomwa mu nkokora n’uko Abazungu bigabanyije Afurika  mu Ntangiriro z’ikinyejana cya 19 nyuma ya Yezu Kristu.

Mu mwaka wa 1903 iki gihugu cyabaye indagizanyo y’Abongereza kugeza mu mwaka wa 1968 muri Nzeri ubwo cyabonaga ubwigenge.

Eswatini iyoborwa nk’ubwami bufite ububasha bwuzuye.

Abahanga mu by’imitegekere bavuga Icyongereza babyita Absolute Monarchy.

Amatora aba ku bagize Inteko ishinga amategeko bonyine, ni ukuvuga Umutwe w’Abadepite n’umutwe wa Sena.

Itegeko nshinga bagenderaho muri iki gihe ryatowe mu mwaka wa 2005.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version