Senegal: Ifungwa Ry’Utavuga Rumwe Na Leta Ryakije Umuriro

Mu gihe kitageze ku masaha 42, abantu icyenda baguye mu myigaragambyo yatangijwe n’abashyigikiye Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall wakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Bavuga ko ubutabera bwa Senegal bwamunzwe na ruswa itangwa n’ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo bukandamize abatavuga rumwe naryo.

Urukiko rwahamije Sonko icyaha cyo kugumura urubyiruko, rumukatira adahari.

Ku rundi ruhande, urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha byo gufata umugore wakoraga muri sauna ku ngufu no ku mukangisha kumwica.

- Kwmamaza -

Mu gihe ubutabera bwa Senegal buvuga ko bwamukatiye kubera kugumura urubyiruko, abashyigikiye Ousmane Sonko bo bavuga ko byakozwe mu rwego rwo kumubuza kuziyamamariza kuyobora Senegal mu mwaka wa 2024.

Inzego zishinjwa ibi zo zirabihakana.

Amakuru y’uko Sonko yafunzwe akimara gukwira muri Dakar, abayobozi mu ishyaka rye ryitwa PASTEF bahise bahamagarira abayoboke baryo kureka ibyo barimo, bakigaragambya.

Icyakora ikibazo cya Sonko na Macky Sall kimaze igihe!

Mu mwaka wa 2021 nibwo umwuka mubi wakaze hagati y’aba bagabo bombi.

Ousmane Sonko yavugaga ko Macky Sall adashoboye, ko igihugu yagishyize mu bukene bw’akarande.

Ousmane Sonko

Abatavuga rumwe na Macky Sall bavuga ko kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2012 atigeze azamura Senegal ku rwego bari bamwitezeho.

Ikindi kivugirwa mu bikari by’ingo z’intiti z’i Dakar ni uko Macky  Sall ashaka guhindura Itegeko nshinga akiyongeza manda.

Ibi byatuma aziyamamaza mu mwaka wa 2024 mu gihe Ousmane Sonko we azaba afunzwe.

Ubwo yakatirwaga bigasakara hose, abamushyigikiye bahise bagana imihanda basakirana na Polisi mu mihanda y’i Dakar n’imihanda yo mu Mujyi wa Ziguinchor.

Abaturage b’i Dakar babwiye  Al Jazeera ko bafite ubwoba bw’uko ibintu bishobora kuba bibi, amaraso menshi akameneka.

Kubera kwanga ko abantu bakomeza guhererekanya amakuru, umujinya ukarushaho kuzamuka, inzego za Leta zakuyeho imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version