Muri Senegal, Perezida Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko abinyujije mu iteka rya Perezida. Bivuze ko yahise asesa na Guverinoma, ababirebera hafi bakemeza ko ibi byatewe n’imikoranire mibi hari imaze igihe hagati y’aba bagabo.
Umunyamabanga mukuru muri Perezidansi ya Senegal witwa Oumar Samba Ba niwe wasomye ubutumwa bw’uko Ousmane Sonko yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, bityo n’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose bagize Guverinoma nabo biruanwa ubwo.
Hagati aho, Samba Ba yavuze ko abagize Guverinoma yasheshwe, bari bube bakomeje imirimo yabo mu gihe hagishyirwaho ababasimbura.
Ousmane Sonko akimara kumva ko yirukanywe, yagaragaje ko abyishimiye abinyujuje mu itangazo yacishije kuri Facebook aho yanditse ati: “Alhamdoulillah. Uyu mugoroba ndaryama umutima utuje i Keur Gorgui,” agace ka Dakar atuyemo.
Bikimara gutangazwa nawe akandika gutyo, abamushyigikiye bahise bajya iwe kumwereka ko bamuri inyuma.
Ousmane Sonko akunzwe cyane n’urubyiruko rwa Sénégal kubera amagambo ye ashyigikira Afurika yigenga no kurwanya imiyoborere ishaje, cyane cyane mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2024, aya akaba yaratsinzwe na Basirou Diomaye Faye.
Sonko kandi yahoze ari umwe mu batavuga rumwe n’uwahoze ayobora Senegal ari we Macky Sall.
Ubwo habagaho kwiyamamaza ngo azamusimbure, Sonko yimwe uburenganzira na Komisiyo y’amatora kuko hari ibyaha yari yarahamijwe n’inkiko byo gusebanya, byatumye atakaza uburenganzira bwe bwa politiki.
Ibyo byakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yamaganaga Macky Sall n’umugambi wo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, yaguyemo benshi.
Nyuma yo kubuzwa kwiyamamaza, Sonko yahisemo Bassirou Diomaye Faye nk’umusimbura we mu matora, aza no kuyatsinda.
Ariko kuva Diomaye Faye yaba Perezida, umubano hagati ye na Sonko wakomeje kuzamo agatotsi, kugeza ubwo amakimbirane yabo agaragaye ku mugaragaro, bituma benshi bibaza niba ubufatanye bwabo mu miyoborere buzaramba.


