Serge Pereira Umushoramari Ukomoka Muri Congo-Brazaville Yakiriwe Na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Mutarama, 2022, Perezida Paul Kagame  yakiriye Serge Pereira umushoramari ukomoka muri Congo-Brazzaville ariko ukunze kuba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Serge Pereira ni umushoramari ukomeye mu gihugu cye, ukunze gushora imari mu bikorwa by’imikino no mu bikorwa remezo cyane cyane ubwubatsi bw’inzu nziza zo kubamo.

Azwiho kugira umuhati mu guteza imbere igitekerezo cy’uko Afurika ishobora kwigira, binyuze mu kwiha agaciro no kubiharanira.

Si mu bwubatsi no mu mikino ashoramo amafaranga gusa ahubwo ayashora no mu bikorwa biteza imbere uburezi n’ibiteza imbere ubuzima.

- Advertisement -

Imishinga ye igenzurwa n’ikigo yashinze yise Starstone.

Yagize uruhare mu iyubakwa rya za Kaminuza zo muri Afurika nka Kaminuza yo muri Guinée Équatoriale yitwa  Université Américaine de l’Afrique Centrale na Kaminuza yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwa  Université de Kintélé.

Mu mwaka wa 2016 yatsindiye isoko ryo kubaka Kaminuza yitiriwe Perezida Denis Sassou Nguesso uyobora Congo-Brazzaville aho Serge Pereira akomoka.

Ubu ari mu Rwanda mu bikorwa byo gutangiza gahunda y’amarushanwa ya Triathlon abumbatiye kwiruka ku maguru, koga no kunyonga amagare.

Umuhango wo gutangiza aya marushanwa biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Kane taliki 20, Mutarama, 2022, ukazabera mu Karere ka Rubavu kuri Kivu Serena Hotel.

Amarushanwa nyirizina yo azatangizwa ku mpeshyi y’umwaka wa 2022.

We n’umugore , Cindy Descalzi baraye  bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.

Mu biganiro byabo kandi hari hari na Minisitiri wa Siporo  Aurore Mimosa Munyangaju.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version