Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagabo YONGEYE guhagarikwa

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yaraye isohoye itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose ko  Shampiyona y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya 2020/2021 igaharitswe. Byatewe n’uko amakipe yayikinaga atakurikije ibyo yemeranyijwejo na Minisiteri ya Siporo mu kwirinda COVID-19.

Itangazo ryashyizwemo umukono na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa rivuga ko rimwe mu masezerano amakipe atakurikije harimo uburyo bwo kwirinda COVID-19 mu macumbi y’abakinnyi.

Rivuga ko raporo zatanzwe n’inzego z’ubuzima zerekana ko ubwandu bwiyongereye mu bakinnyi.

Kubera izi mpamvu hamwe n’izindi zikubiye mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo, Shampiyona yahagaritswe kandi  abakinnyi batemerewe gusohoka mu macumbi yabo batabanje gupimwa COVID-19.

- Kwmamaza -

FERWAFA yategetswe kwishyura amafaranga yose yo kwipimisha kw’abakinnyi n’abatoza.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko Shampiyona izafungurwa mu gihe gikwiye.

Nyuma gato y’uko icyorezo COVID-19 kigeze mu Rwanda, Leta igafata ingamba zirimo no gufunga amashuri, ntibyatinze na siporo zose zirahagarikwa.

Uko ibintu byagendaga bisubira mu buryo niko ibikorwa bimwe na bimwe byasubukuwe ndetse na siporo zirimo n’umupira w’amaguru zongera gukomorerwa ariko zisabwa gukurikiza ingamba zatanzwe na Minisiteri ya Siporo.

Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko hari ingamba zikomeye muzari zafashwe zitubahirijwe bityo yanzura ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yongera igahagarara kugeza igihe runaka itatangaje.

Itangazo rya Minisiteri ya Siporo rihagarika Shampiyona ku nshuro ya kabiri
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version