Hari Kuwa Kabiri taliki 01, Ukuboza, 2020 ubwo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiraga Intumwa za rubanda uko uburezi buhagaze. Yavuze ko muri 2018 ari bwo Leta yatangije Politiki yo gukorera ibitabo imbere mu gihugu, hirindwa ko byakorwa n’abanyamahanga bigahenda igihugu.
Yavuze ko buriya buryo bushya bwatumye u Rwanda rubika mu isanduku yarwo miliyari 6.2 Frw.
Muri 2018 Minisiteri y’uburezi yasanze ibyiza ari uko yagura ububasha bwose bwo gutunganya ibitabo(copyrights) ku bigo by’abikorera byari bisanzwe bikora aka kazi kugira ngo ibone uko inoza imyandikirwe n’imikorerwe y’ibitabo bigenewe abana b’u Rwanda.
Hari ibififitse mu mikorerwe y’ibitabo na politiki ibigenga…
Impuguke mu bijyanye n’ingamba zo koroshya ubucuruzi Frank Shumbusho wakurikiranye ikibazo cy’imitunganyirizwe y’icyo Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi ivuga ko ari Politiki y’uburezi, ni uko hari amafaranga menshi yatagagujwe mu gutunganya biriya bitabo kandi ntibyatanga n’umusaruro wari witezwe.
Ikindi avuga ni uko nta politiki isobanutse ivuga iby’ibitabo mu Rwanda, ibi bikaba byarateye akajagari mu mitunganyirizwe yabyo bikanahombya u Rwanda amafaranga menshi.
Shumbusho ati: “ Icya mbere dukwiye guheraho ni uko igihugu cyacu nta Polikiti ihamye igenga uburezi ishingiye ku Itegeko rigenga uburezi ihari. Ubu umushinga waryo nibwo uri kuganirwaho mu Nteko ishinga amategeko. Biragoye rero kuba Government yamurika ibyagezweho mu rwego runaka rw’ubuzima bw’igihugu kandi nta murongo wa Politiki ufite itegeko riwugenga uhari.”
Ikindi avuga kitari muri Minisiteri y’uburezi ni Politiki igenewe imyandikire n’imitangirwe y’ibitabo.
Ku ngingo y’uko kuva u Rwanda rwatangira kwitunganyiriza ibitabo Leta yungutse Miliyari 6.2 Frw kuri we ngo iriya mibare yaracuzwe(gutekinika).
Avuga ko muri iki gihe ari bwo Leta isohora amafaranga menshi igura ibitabo byo kwigishirizamo abana.
Shumbusho avuga ko bijya gutangira, byatangiye ubwo Minisiteri y’uburezi yavugaga ko mu rwego rwo gukemura amakosa y’imyandikire agaragara mu bitabo, yavuze ko igiye gushaka abantu babyandika neza kandi mu buryo budahenze Leta.
Icyo cyemezo kimaze gufatwa, REB yafashe umubare runaka w’ abarimu ibakura mu kazi kabo gasanzwe ko kwigisha, ibajyana mu mwiherero mu Karere ka Musanze wamaze amezi menshi ‘bagerageza kwandika ibitabo’ bikoreshwa mu kwigisha.
Kubera ko nta bumenyi buhagije bariya barimu bari basanzwe bafite mu kwandika ibitabo (kuko ubusanzwe kwandika ibitabo ari umwuga wihariye) baje kunanirwa kubyandika nk’uko bisabwa mu buryo bwa gihanga.
Buri mwarimu witabiriye uriya mwiherero yari yandikiwe Frw 60 000 buri nshuro yaje muri kariya kazi.
Ikindi kibabaje ngo ni uko ariya mafaranga yatanzwe muri za missions zo kwandika ibyo bitabo, abarimu bagahabwa ifunguro n’ibindi bakeneraga ariko icyari kigambiriwe ntikigerweho.
Frank Shumbusho avuga ko nyuma yo kubona ko kwandika ibitabo mu buryo bwa gihanga kandi bukurikije amahame agenderwaho mu kwandika ibitabo by’abanyeshuri byanze, REB yegereye abakora mu ruganda rw’ibitabo(publishers)ibasaba uburenganzira bwo guhabwa copyrights nabo barabyemera.
Yemeza ko REB irangije kubona ubwo burenganzira, yahaye isoko ikigo kitwa PRINTEX ngo kibe ari cyo gikora kariya kazi.
Avuga ko guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu wa 2020, PRINTEX yakoze kariya kazi ariko igakora biguru ntege k’uburyo muri iki gihe(2020) hari ibigo mpuzamahanga bifasha REB kubona ibitabo, ibyo bigo bikaba birimo USAID.
Shumbusho ati: “Ibitabo ni bike kandi nabyo ntabwo ari ibyatanzwe na REB ahubwo ni bitangwa na USAID na DFAID. Ibi rero bivuze ko ari nabo bashyiramo amafaranga yabo bakagira n’uruhare runaka mu byo abana bacu basoma.”
Nta gihe kinini gishize Ikigega mpuzamahanga cy’iterambere cy’Abanyamerika, USAID, gitangiye gahunda gifatanyijemo na REB yiswe ‘Soma Umenye’ yo gufasha abana bato kwiga gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.
Asanga Leta itagombye kujya muri Business kandi hari abikorera babishobora…
Shumbusho yabwiye Taarifa ko Politiki ya RDB mu kiswe Doing Business ivuga ko Leta itazajya mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe abikorera bashobora kubikora.
Politiki ivuga ko iyo abikorera babikoze nabi, Leta ibambura iryo soko rigahabwa abandi.
Ikindi kigaragara ni uko muri iki gihe impuzandengo y’umubare w’ibitabo mu Rwanda yerekana ko abana umunani basangira igitabo kimwe kandi nabwo ibitabo byose ntibyanditse mu masomo yose kuko ‘hari amasomo usanga afite ibitabo mbarwa’.
Abafite amashuri yigenga nabo ngo bahura n’ingorane zo kubona aho bagura ibitabo, kuko REB mu nshingano zayo ubusanzwe hatarimo gucuruza kandi n’abari basanganywe uburenganzira bwo gukora no gucuruza ibitabo bakaba barabuhaye REB.
Hari inama atanga:
Kuri we REB ntishoboye gukora neza no gukwirakwiza ibitabo bikenewe mu mashuri y’u Rwanda mu buryo bwihuse kandi buhagije.
Kubera iyo mpamvu asanga kugira ngo ibitabo biboneke ku rugero ruhagije, inshingano zo kubitunganya zahabwa abikorera bakabishoboramo amafaranga kandi bakabikora neza kuko ari abashoramari bakeneye abakiliya no kunguka.
Ati: “Mu kwanzura nsanga byaba byiza izi nshingano zo kwandika ibitabo ndetse n’imfashanyigisho bikoreshwa mu mashuri zigaruwe mu maboko y’abikorera ku giti cyabo nk’uko byahoze mbere. Ibi nibyo bikwiye kandi nibyo byubahirije n’amategeko.”
Umushinga w’Itegeko ‘rivuguruye ry’Uburezi’ uri kwigwaho mu Nteko…
Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu bakora mu biro bishinzwe itumanaho mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda avuga ko mu Ukwakira, 2020 ari bwo mu Nteko hagejejwe umushinga wo kuvugurura Itegeko rigenga Politiki y’uburezi mu Rwanda.
Kuva icyo gihe uriya mushinga urakigirwa ishingiro ryawo nyuma ryazarangiza kwemezwa ukazigwaho mu mizi bakareba ishingiro ryawo.
Mu isobanurampamvu ry’uyu mushinga rigaragara ku rubuga rwa murandasi rw’Inteko ishinga amategeko, hari ahanditse ko yaba itegeko ryo muri 2012 n’iryo muri 2017 yose atasubizaga ibibazo biri mu burezi mu buryo bwuzuye.
Ibi nibyo byatumye itsinda rigizwe n’abakozi bahagarariye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Uburezi, Komisiyo y‘u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, REB, WDA, RP na HEC bategura umushinga w’Itegeko ‘ugamije mbere na mbere guhuza ayo mategeko yose’ kandi ugakemura n’ikibazo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro adafite kugeza ubu itegeko riyagenga.
Depite Damien Nyabyenda uyobora Komisiyo ishinzwe Uburezi n’Ikoranabuhanga mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yabwiye Taarifa ko iby’uko kuba ibitabo bicapirwa mu Rwanda byarahombeje Leta atari byo ahubwo yungutse.
Abishingira ku ijambo Minisitiri w’Intebe aherutse kubagezaho mu Nteko.
Abajijwe niba kuba nta tegeko rimwe rikomatanyije rigenga uburezi rihari itaba impamvu y’uko nta ‘politiki y’uburezi ihamye’ ihari, Hon Nyabyenda Damien yavuze ko atari cyo bivuze, ahubwo ko iyo hari ikigaragaye mu itegeko gikeneye kuvugurwa, kukivugurura bikorwa.
Ku ngingo y’uko nta bitabo bihagije biri mu gihugu kandi kivuga ko kiri kubikorera imbere muri cyo, Hon Depite Nyabyenda yavuze ko kuba byaratangiye gukorerwa imbere mu Rwanda ari inzira nziza izatuma biboneka ari byinshi.
Ati: “ Ubwo twatangiye kubaka ibyumba by’amashuri, no kubona ibitabo bihagije tuzabibona mu gihe kiri imbere kuko twatangiye kubikorera iwacu.”
Asanga kugira ngo uburezi buzabe nta makemwa mu Rwanda hari ibigomba kuzuzwa birimo kunoza ireme ry’uburezi, mwarimu akabaho neza, integanyanyigisho zikanozwa kandi ku bwinshi, abana bakagaburirirwa ku mashuri kandi neza, amashuri ahagije kandi yujuje ibisabwa akaboneka.
Biteganyijwe ko mu Cyumweru kizatangira Taliki 14, Ukuboza, 2020 ari bwo ibyemejwe ku mushinga wa ririya tegeko bizatangazwa.
Taarifa yahamagaye Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya kugira ngo agire icyo avuga ku bivugwa ko nta politiki ishingiye ku itegeko ihari ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni.