Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Ikawa ya Huye yaguzwe $88.18 ni ukuvuga Frw 123,000 ku kilo

Muri cyamunara yabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga niho ikawa yo muri Huye yagurishwaga n’ikigo K-Organics Ltd yaguzwe ku mafaranga menshi atarigeze yinjizwa n’indi kawa mu Rwanda. Yaguzwe  $88.18 ni ukuvuga Frw 123,000 ku kilo.

Muri rusange, kuri iyi cyamunara u Rwanda rukaba rwarajyanyemo ikawa  20 zatoranyijwe mu zindi zari zahiganywe mu bwiza ziturutse hirya no hino mu Rwanda.

Ikawa ziba zarabanje gusogongerwa birambuye, hagasuzumwa ubwiza bwazo ubundi zikabona kugurishwa.

Igiciro ikawa yo muri Huye yaguzweho kuri iyi nshuro gikubye inshuro 14 icyo ikawa y’u Rwanda isanzwe igurwa muri rusange iyo yoherejwe ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo cyo muri Huye cyayihinze kikayigurisha witwa Evariste Karangwa yatangaje ko nubwo batunguwe n’icyo giciro, cyanabashimishije.

Mu kiganiro yahaye ishami ry’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kuhereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, yavuze ko amafaranga babonye azatuma bagura ishoramari ryabo mu buhinzi bw’ikawa.

Ati: “Binteye ishema ko ikawa yacu yabaye iya mbere ikagurwa kuri ruriya rwego. Byerekana ko umuhati dushyiraho utaba impfabusa kandi amafaranga twabikuyemo azashorwa mu kwagura ibikorwa byacu byo kuyihinga, bigirira akamaro abahinzi bayo muri rusange.”

Umuyobozi mukuru wa NAEB Claude Bizimana yemeza ko kuba abantu bemera kwishyura amafaranga angana kuriya ku kilo kimwe cy’ikawa byerekana ko abayihinga, abayitunganya n’abayohereza hanze baba bakoze umurimo ukomeye.

Yatangaje ko bizongera ubushake bwo gushora mu ikawa ku rundi rwego, igakomeza kuba igihingwa ngengabukungu kihagazeho mu Rwanda kikaruhesha n’amadovize.

Iyi kawa yatsinze izindi zahiganwe binyuze murigahunda bise Best of Rwanda National Specialty Coffee Competition, ikaba yari ibaye ku nshuro ya kabiri.

Intego ni ugutoranya izaryoheye abasogongezi kurusha izindi mu Rwanda hanyuma zikazashyirwa muri cyamunara ikorerwa kuri murandasi.

Kuri iyi nshuro hatoranyijwemo 20 zasogongewe mu zindi 316, bikorwa mu byiciro bitatu kugera habonetse iza mbere 20 zisumbije izindi icyanga.

Mu mezi make ashize, ikawa yarushije icyayi kwinjiza amadovize mu isanduku ya Leta bitewe ahanini n’uko hari ibiti byayo ubu byamaze gukura ku buryo yatangiye gusarurwa.

Koperative ziyihinga nazo zongererewe uburyo bw’imikorere hiyongeraho no kurushaho kuyikundisha abasura u Rwanda bazanywe na byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version