Abafaransa Batakambiye Imana Ngo Ibafashe Inkongi Ibibasiye Izime

Mu Bufaransa abaturage bapfukamye basenga Imana ngo ifashe abashinzwe kuzimya inkongi bashobore guhagarika umuriro umaze gutwika ibintu biri ku buso bwa Hegitari 7000.

Kubera umuvuduko umuyaga uri gukwirakwiza uriya muriro ufite, byabaye ngombwa ko u Bufaransa butabaza u Budage, Pologne, Romanie, u Butaliyani, Suwede n’u Bugereki ngo bibufashe kuzimya.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere nizo nyirabayazana w’inkongi imaze iminsi iyogoza ibihugu by’u Burayi.

Hari kandi n’ibindi bimenyetso byerekana ko imihandagurikire y’ikirere ari yo nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burayi harimo no kuba hari ibibuye by’urubura bimaze kuyenga, ndetse imigezi imwe n’imwe ikaba yarakamye mu rugero rugaragara.

- Kwmamaza -
Urubura rusanzwe rubitse amazi menshi narwo rwarayenze kubera igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse.

Mu Busuwisi hari ahantu hahoze hatwikirije urubura, ariko ubu rwose rwarayenze.

Hari n’aho imyaka yumiye mu mirima itarera!

Mu Bufaransa abagabo 1,100 bari guhangana no kuzimya umuriro wibasiye cyane cyane ahitwa Gironde.

Ikindi ni uko hari ahantu mu Bufaransa hamaze ukwezi hashya.

Ibi byatumye abantu bakuka umutima barapfukama basaba Imana kubatabara, kuko ngo imbaraga z’abashinzwe kuzimya inkongi ziri kunanirwa.

Inkongi yo mu gace ka Gironde yatumye abaturage 10,000 bava mu byabo, bahungisha amagara yabo.

Ibi bibaye mu Bufaransa nyuma y’uko hari n’ahandi mu Burayi abaturage bari bamaze bugarijwe n’inkongi n’ubushyuhe bukabije.

Abaturage b’u Bwongereza baherutse kwiruhutsa ubwo akavura kagwaga nyuma y’ubushyuhe bwababuzaga amahwemo.

Kuwa Kabiri taliki 19, Nyakanga, 2022 abaturage b’u Bwongereza mu Mijyi minini irimo na London bariwe babira icyokere kubera ko ubushyuhe bwari bwazamutse bugera kuri 40C.

Ni uwo munsi washyushye kurusha iyindi yose mu mateka y’u Bwongereza.

Mu gihe mu Bwongereza ubushyuhe bwari bwinshi, mu bindi bihugu by’u Burayi ho inkongi yari ibarembeje

Amashyamba ateye ku buso bunini yarakongotse detse n’abaturage biganjemo abageze mu zabukuru bahasiga ubuzima.

N’ubwo basa n’abiruhukije, Polisi isaba abaturage gutangira gufata ingamba z’uko bazirinda imvura nyinshi, umuyaga n’inkuba biri hafi kubisukaho.

Biratangaje kubona ko mu masaha atageze kuri 72 icyari ubushyuhe karundura cyahise guhinduka imvura y’impangukano.

Umuyobozi mu Kigo cy’iteganyagihe mu Bwongereza witwa Alex Burkill yagize ati: “ Hari ahantu mu gihe cy’amasaha abiri gusa imvura yahise itangira kugwa ingana na milimetero 2.4 mu gihe hari hamaze iminsi igera muri ine harumye kubera ubushyuhe!”

Ni henshi mu Murwa mukuru, London, abaturage bari bamaze iminsi barayobotse inzuzi n’imigezi n’ahandi hari amasoko y’amazi ngo barebe ko bakaraba amazi  menshi bityo ubushyuhe bugabanuke.

Mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, Espagne, Portugal, u Butaliyani n’ahandi mu Majyepfo y’u Burayi hamaze iminsi inkongi ibarembeje.

Imihindagurikire y’ikirere niyo yatumye gishyuha k’uburyo inkongi ziri kwaduka henshi mu Burayi ndetse no mu bice bituriye inyanja ya Mediterranée.

Mu Ntara ya Bordeaux mu Bufaransa hari abaturage bagera ku 16,000 bamaze kwimurwa kugira ngo ubuzima bwabo burindwe uriya muriro.

Ubuso bungana na Hegitari 14,000 bwamaze kubarurwa ko ari bwo bwibasiwe n’uriya muriro.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko inkongi iri kugaragara mu Burayi ari umusogongero w’ibibi byinshi biri imbere.

Ni ibibi bizaterwa n’uko ikirere cyahindutse, bigatuma ahantu henshi hatakaza uburyo bwo guhangana n’ibyatera inkongi bityo mu mpeshyi umuriro ukahaduka.

Mu gihe mu Burayi bamerewe nabi kubera inkongi, mu Bushinwa n’aho ubushyuhe bwabaye bwinshi k’uburyo hari abantu bwahitanye kubera ko imibiri yabo yashizemo amazi.

Raporo nshya ku mihindagurikire y’ibihe yasohotse mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 yagaragaje ko ibikorwa bya muntu bizatuma kugeza mu mwaka wa 2040 ubushyuhe bw’Isi bwiyongeraho nibura  1.5 C, ugereranyije n’ubushyuhe bwariho mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo yakozwe n’akanama k’impuguke 234 zo mu bihugu 65 kiswe Intergovernmental Panel on Climate Change (IPCC).

Ivuga ko n’ubwo habaho ingamba zihuse zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ubushyuhe bw’isi buzakomeza kuzamuka kugeza nibura mu 2050.

Ikirere kizakomeza gushyuha cyane niba abantu bataretse ibyo kohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere

Mu gihe hadafashwe ingamba zihuse kandi zifatika mu kugabanya imyuka ya carbon dioxide (CO2) n’indi yangiza ikirere, ntabwo bizashoboka ko ishyuha ry’umubumbe riguma munsi ya 1.5C cyangwa 2C mbere y’umwaka wa 2100, nk’uko intego nyinshi ziriho ubu zibiteganya.

Ibyo bikazatuma mu bihe biri imbere ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeza kugaragara mu izuba ryinshi riteza amapfa, ubushyuhe bukabije cyangwa imvura igwa ari nyinshi igateza inkangu n’imyuzure.

Imibare igaragaza ko ziriya 1.5C na zo ziri hejuru, kuko nko mu mwaka wa 2020 ubushyuhe bwari bumaze kuzamukaho  1.2C na 1.1C urebye impuzandengo y’imyaka icumi ishize.

Aho hose ugenda ugereranya ubushyuhe bw’ubu n’ubwa mbere y’umwaduko w’inganda.

Iyo raporo nshya igaragaza ko igipimo cy’inyanja nacyo kizakomeza kuzamuka cyane ugereranyije n’aho zagarukiraga ku butaka muri iki kinyejana cya 21.

Ubushyuhe ni bwinshi i Burayi

Kugeza mu 2100 igipimo cy’ubushyuhe gishobora kuzazamuka hagati ya metero 0.28 na 0.62 mu gihe imyuka ihumanya yagabanywa cyane kugeza mu 2050, kikazamuka hagati ya metero 0.44 na 0.76 mu gihe yaguma aho iri uyu munsi; cyangwa hagati ya metero 0.63 na 1.01 mu gihe imyuka yakomeza kwiyongera.

Kim Cobb uri mu banditse iriya raporo yavuze ko izamuka ry’ubushyuhe rizagendana n’izindi ngaruka zirenze izo abantu bamaze igihe babona mu Isi ifite ubushyuhe bumaze kuzamukaho 1C cyangwa no munsi yaho.

Panmao Zhai uri mu bayoboye kariya kanama we yagize ati “Imihindagurikire y’ibihe irimo kugira ingaruka ku bice byose ku isi, mu buryo butandukanye. Impinduka tubona zizagenda zirushaho kwiyongera bijyanye n’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.”

Imibare ya mbere y‘iyi raporo yagaragazaga ko mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya 1.4C kuva mu mwaka wa 1970, ndetse nta gikozwe buzagera kuri  2.5C bitarenze umwaka wa 2050.

Bivuze ko izuba cyangwa inkangu bishobora kuzaba byinshi kurushaho, ari nako bitwara ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza ibyabo.

Bibarwa ko mu mwaka ushize imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 270.

Mu gukumira ibyo byose, Leta iheruka gushyiraho gahunda zigamije kugabanya imyuka ihumanya ho 38% kugeza mu 2030, zizashorwamo miliyari $11.

Harimo miliyari $5.7 zizajya mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe na miliyari $5.3 zagenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Imbonerahamwe yasohotse muri raporo y’abahanga yerekana uko ibikorwa bya muntu byatumye ikirere kizamuka kuva inganda zatangizwa ku isi

Bivuze ko ibyo bikorwa nibigenda uko byateguwe, mu myaka icumi iri imbere ikigero cy’imyuka ihumanya ikirere kizaba gisigaye kuri 16%.

Imwe mu ngamba nshya ziheruka harimo ko Guverinoma y’u Rwanda yorohereje abantu gutunga no gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi, binyuze mu gukuraho imisoro no kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi bikoresha.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko ibiza ku isonga mu guhumanya umwuka mu Rwanda ari umwotsi w’imodoka, imyotsi y’amakara n’inkwi.

Izo gahunda zizunganirwa no kubahiriza ibyavuguruwe mu masezerano ya Montréal agamije kurinda akayunguruzo k’izuba, binyuze mu guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu nyubako byifashisha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs).

Ni igikorwa cyuzuzanya n’Amasezerano ya Paris yerekeye kurwanya imihindagurikire y’ibihe, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version