Sheebah Karungi Yaririmbiye Abafana Mu Gitaramo Bruce Melodie Atagaragayemo

Umugandekazi Sheebah Karungi uri mu Rwanda mu iserukiramuco rya muzika ryateguwe na MTN-Rwanda yaraye aririmbiye Abanyarwanda mu gitaramo kitabiriwe n’abafana be ndetse n’abafana b’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie utagaragaye muri iki gitaramo.

Uyu  Melodie yagombaga kujya rubyiniro akaririmbira abafana be nk’uko byari biteganyijwe ariko ntiyahakandagiye.

Umunyamakuru wa Taarifa wari uhari yazengurukije camera mu bari baje kwitabira kiriya gitaramo ntiyamuca iryera.

Icyakora hari umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Ariel Wayz uri mu bamaze gukemenyekana mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda rw’ubu.

- Advertisement -

Ubwo igiteramo cyatangiraga, abakunzi b’umuziki bari bake ariko bagenda biyongera uko amasaha yicumaga n’ibirori bishyuha.

Ku byerekeye Bruce Melodie utahagaragaye, hari amakuru avuga ko ashobora yanze kuririmba akaza kuririmbana na Kizz Daniel.

Uyu Kizz ni umunya Nigeria uri bahanzi bakomeye muri iki gihe muri Afurika no mu gihugu cye by’umwihariko.

Igitaramo cyateguwe na MTN k’ubufatanye n’ATHF.

Iki gitaramo ariko cyatangiye gitinze .

Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Soja Kid akurikirwa na Kenny K Shot, Ish Kevin  aza ari uwa gatatu.

Sheebah yageze k’urubyiniro ahagana saa sita.

Yakoze uko ashoboye atuma abafana be n’abandi bari aho bishimira igitaramo cye.

Yacishagamo akajya mu bafana bakamufasha kuririmba zimwe mundirimbo ze zamamaye kurusha izindi.

Asoza yashimiye Abanyarwanda abibutsa ko abakunda anabizeza ko aza kongera kubataramira kuri uyu wa Gatandatu taliki 13, Kanama, 2022, umunsi Kizz Daniel aza kuririmbaho.

Bruce Melody na Kivimbi King ni abahanzi nyarwanda bari bitezwe kuza kugaragara ku rubyiniro bari kumwe na Sheebah Karungi ariko ntibahagaragaye.

Ndetse no mu kiganiro n’abanyamakuru Sheebah Karungi aherutse guha abanyamakuru nabwo Bruce Melodie ntiyahageze.

Ntawamenya niba byatewe n’uko batishyuwe cyangwa byatewe no kudaha agaciro igitaramo bari biririmbanemo na Sheebah Karungi.

Ish kevin
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo
Kenny K Shot
Soja Kid wabimburiye abandi kuza ku rubyiniro
Abakobwa bari ‘babyambariye’
Nguwo Sheebah
Uwo mukobwa ari mu batumye abantu bashamaduka
Kamaro umuririmbyi akaba n’umufana wa Karungi
Bari mu kiganiro ….
Yabahaye igitaramo uko abishoboye kose
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Ariel Wayz. 
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version