Ubuzima Buhenze Bwatumye Abaturage Basaba Perezida Wabo Kwegura

FILE PHOTO: A demonstrator throws a gas canister during an anti-government protest, in Freetown, Sierra Leone, August 10, 2022 in this picture obtained from social media. Picture obtained by Reuters/via REUTERS

Abaturage bo mu Murwa mukuru wa Sierra Leone witwa Freetown bamaze iminsi bigaragambya basaba Perezida w’igihugu cyabo kwegura kuko Guverinoma ayoboye yananiwe kugabafasha guhangana n’ibibazo bijyanye n’uko ubuzima buhenze.

Mu Murwa mukuru Freetown , abaturage bamaze igihe bahanganye n’abapolisi babasaba kuva mu mihanda kubera ko bateje rwaserera.

Bo bavuga ko bashaka ko Guverinoma yabo ibafasha kubona iby’ibanze mu buzima kugira ngo babashe kubaho neza bo n’abo babyaye.

Perezida w’iki gihugu Julius Mada Bio yabwiye BBC ko ibyo abaturage bari gukora ari iterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru.

- Advertisement -

Ikindi ni uko kugeza ubu hari abapolisi bane bamaze kuhasiga ubuzima n’abandi baturage benshi bahaguye.

Uretse ubuzima buhenze, abaturage bari kwigaragambya bamagana ruswa iri mu nzego za Leta n’uburyo abapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera mu guhosha imidugararo.

Abaturage barasaba kandi ko Perezida Julius Mada Bio yegura kuko ngo kuyobora byaramunaniye kuko abaturage be bashonje.

We avuga ko hari abantu babyihishe inyuma kubera inyungu za Politiki, akavuga ko ari bo basunikiye abaturage kujya mu muhanda.

Perezida Julius Mada Bio

Ndetse  ngo hari abanya Sierra Leone baba hanze yayo bari gukora uko bashoboye ngo bakureho Mada Bio.

Ngo bakoresha urubyiruko rudafite akazi.

Mada Bio avuga ko koko hari abaturage b’igihugu cye badafite akazi ariko ngo ibyo ubwabyo ntibyagombye kuba ikibazo kuko Leta yakoze uko ishoboye ngo ihe abaturage uburezi bwatuma bashobora kwihangira imirimo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version