Singapore yatangije gahunda y’igihugu yiswe ReadSG, igamije gushishikariza abaturage kugira akamenyero ko gusoma nibura iminota 15 buri munsi.
Ni gahunda izamara imyaka itanu, yatangijwe ku wa n’Urwego rw’Isomero ry’Igihugu cya Singapore (NLB), mu gihe cyiswe National Reading Month.
Muri iyi gahunda, umuntu ashobora kwandika ko yasomye nibura iminota 15 ku munsi, maze agahabwa mu buryo bw’ikoranahubanga ibiceri 20 bita ‘virtual coins.’
Umunsi umwe ushobora kubarwa rimwe gusa.
Iyo umuntu amaze gukusanya ibiceri 1,000, ziba zingana na dollari imwe ya Singapore (S$1), ku buryo igihembo cy’umunsi umwe kigera ku S$0.02.
Ibi bivuze ko umuntu agomba gusoma iminota 15 ku minsi 50 kugira ngo agere ku gaciro ka S$1.
Intego nyamukuru si ugushaka amafaranga, ahubwo ni ugukoresha ibihembo bito n’ikoranabuhanga mu gufasha abantu guhindura gusoma akamenyero ka buri munsi.
Abitabira ReadSG bakoresha urubuga rwa Leta rwa CrowdTaskSG, aho bashobora gukurikirana iminsi bamaze basoma, gushyiraho intego no kubona amanota afasha kubatera imbaraga zo gukomeza.
Hari kandi ibindi bihembo n’ibikorwa bidasanzwe bigenewe abitabira iyo gahunda.
NLB ivuga ko gusoma buri gihe bishobora gufasha umuntu kongera ubushobozi bwo kwibuka gutekereza mu buryo bunonosoye, gukoresha ibitekerezo no gusobanukirwa neza isi.
Ni gahunda kandi yashyizweho mu gihe abantu benshi bamara umwanya munini bareba ubutumwa bugufi n’ibindi bikubiyemo amakuru menshi ariko byo bisaba igihe gito ngo ubisome.
Hari n’igice cya gahunda cyiswe Read for Good, aho iminota abaturage bamara basoma ishobora kugira uruhare mu gufasha imiryango n’abana batishoboye.
Mu 2026, NLB yashyizeho intego yo gukusanya iminota miliyoni 7.5 yo gusoma, bikaba bishobora gutuma hatangwa inkunga igera kuri S$150,000 ku bikorwa bifasha abana n’abandi bakeneye ubufasha mu bijyanye no gusoma no kwiga.
ReadSG ishyira hamwe gusoma, ikoranabuhanga n’ibihembo bito mu buryo bugamije gutuma gusoma biba igikorwa cya buri munsi, aho kuba ikintu umuntu akora rimwe na rimwe.

