Sinigeze Ngira Inzozi Zo Kujya Mu Gisirikare- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko akiri muto atigeze agira icyifuzo cyo kuzaba umusirikare ariko ngo igihe cyarageze ariyemeza.

Avuga ko yinjiye mu gisirikare kubera ko igihe yari arimo cyabisaba abari bakiri bato.

Yabwiye Ukwezi ko yagiye mu gisirikare afite imyaka 23.

Avuga ko mbere y’uko ajya mu gisirikare cy’Inkotanyi ngo afatanye na bagenzi be kubohora u Rwanda yarigaga kandi ngo yari afite icyifuzo cyo kuzaba umuganga.

- Advertisement -

Ubwo igihugu cyabohorwaga, yahisemo gukomeza kuba umusirikare, nyuma aza kuba umupolisi.

Ngo ntiyegeze atekereza kubivamo ngo akomeze amashuri ye azabe muganga ahubwo yakomeje mu kazi yari yariyemeje ubwo yajyaga mu gisirikare.

Abajijwe amasomo yakuye kandi n’ubu agikura mu mwuga wo gucunga umutekano, CP John Bosco Kabera yavuze ko icya mbere kiranga abantu bakora muri ziriya nzego ari ‘discipline.’

Ati: “ Icyo waba icyo ari cyo cyose icya mbere ni discipline kugira ngo bigufashe mu myitwarire mu kazi kawe.”

CP John Bosco Kabera akiri umusirikare. Yari kumwe n’abandi basirikare afite icyombo

Avuga ko icyo umuntu wese yifuza kuzaba cyo bimusaba kugikorera .

CP Kabera avuga ko haba mu gisirikare cyangwa muri Polisi inzira yo kugera kucyo wifuza itigeze yoroshywa.

Ngo byose bisaba kwiga, kwitanga no kutagira ibyo wumva ko bizaza mu buryo bworoshye.

Yahaye urubyiruko inama y’uko niba bifuza gukorera igihugu bagombye kwikuramo imvugo y’uko ‘nta myaka ijana’ bazamara ku isi.

Avuga ko iyo ukoze ikintu ukiri muto biguha amahirwe yo kubikuriramo, bikaguha amahirwe  yo gutanga umusanzu wawe ukiri muto, ugifite amaraso mashya.

Ngo bitanga n’amahirwe y’uko umuntu yatera imbere, bityo CP Kabera agashishikariza urubyiruko kwitangira igihugu rugifite imbaraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version