Somalia Yasinyiye Kwinjira Muri EAC

Nyuma yo kwemererwa kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ubuyobozi bwa Somalia bwasinye amasezerano yo kuwinjiramo mu buryo butaziguye.

Ayo masezerano bayita Treaty of Accession.

Umuhango wo kwinjira muri uyu muryango washyizweho umukono na Perezida wa Somalia Sheikh Hassan Mohamud na Perezida wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Gusinya amasezerano yo kwinjira muri EAC byabereye Entebbe muri Uganda hari Perezida wa Uganda Yoweli Museveni.

- Advertisement -

Somalia ibaye igihugu cya munani mu bigize ibihugu bya EAC.

Perezida Kirr yahaye ikaze abaturage ba Somalia mu muryango mugari wa EAC, avuga ko Somalia izatanga umusanzu uhamye mu iterambere ry’uyu muryango.

Umuyobozi wa Somalia yavuze ko igihugu cye kishimiye kujya muri uyu muryango kandi ngo kizawungukiramo kubera ko usanzwe warateye intambwe igaragara mu nkingi enye zigize icyerekezo wihaye.

Avuga ko igihugu ayobora gisanzwe ari ingenzi mu bucuruzi bw’Afurika y’Uburasirazuba bitewe n’aho giherereye.

Ubwo aya masezerano yasinywaga, Perezida Museveni yari ahari, uyu muyobozi akaba ari we Perezida wenyine  wari uhari ubwo uyu muryango washingwaga mu mwaka wa 1999.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version