Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga ari kumwe n’abandi bayobozi b’ingabo z’u Rwanda baraye bakoze umusangiro n’abashinzwe ibya gisirikare muri za Ambasade, abo bita ‘defence attachés.’
Gen Muganga yashimye ubufatanye ingabo z’u Rwanda zagiranye n’abo bantu mu gupfumbataza umubano.
Yagize ati: “ Mu ijwi rya RDF, mbashimiye ko mwabanye natwe uyu munsi. Mwagize neza, twakoranye neza muri uyu mwaka, RDF izakomeza umurunga uyihuza namwe ndetse n’ibihugu muhagarariye. Mbijeje ko tuzakomeza gukorana mu gihe kiri imbere.”
Gusangira n’abahagarariye inyungu za gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda ni igikorwa cyateguwe n’Ibiro bya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubufatanye n’amahanga mu bya gisirikare.
Ibyo biro byitwa Department of International Military Cooperation, bikaba biyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Uyu musangiro kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano, abayobozi bakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’abo muri za Ambasade zitandukanye.