Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga n’Umuyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda CP George Rumanzi bitabiriye Inama ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Akarere zishinzwe gucunga uko gatekanye iri kubera muri Somalia.
Commissioner of Police ( CP) Rumanzi ashinzwe ibikorwa n’ituze rusange mu gihugu akaba yari ahagarariye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye.
Iyi nama ya 34 ihuza abo bayobozi igize Ihuriro ryitwa Eastern Africa Standby Force (EASF) ikaba yateraniye mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu ikaba yaratangiye Tariki 17 ikazarangira kuwa Gatandatu Tariki 19, Nyakanga, 2025.
Ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’ingabo handitse ko abo bayobozi barebeye hamwe uko ibiteganywa na Politiki mu kubumbatira umutekano byakomeza kwimakazwa mu Karere.
Ibihugu icyenda mu icumi binyamuryango nibyo byitabiriye iyo nama.
Ibyo ni Uburundi, ibirwa bya Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudan, Uganda na Seychelles itari ihagarariwe.
Kubera ko ibyaha bikorwa muri iki gihe byahinduye isura kuko byambukiranya imipaka cyane cyane iby’ikoranabuhanga, inzego zivuga ko imikoranire mu kubitahura, kubikumira no kubigenza ari ngombwa.
