Imiterere y’u Rwanda iranyuranye kandi bigira ingaruka ku mitunganyirize n’imitangirwe y’amazi meza cyane cyane mu cyaro.
N’ubwo u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2030 abaturage ‘bose’ bazaba bafite amazi meza nk’uko biri mu ntego z’iterambere rirambye iki gihugu kiyemeje, urugendo si ruto.
Kugira ngo byibura ingo zose ziri mu Midugudu 2,900 iri hirya no hino mu gihugu zizabe zifite ayo mazi, bizasaba Leta gutunganya amasoko menshi yayo, gusana cyangwa gusimbuza imiyoboro 55 ishaje mu Turere twa Rutsiro, Rusizi, Huye, Bugesera, Nyamagabe, Gakenke, Nyabihu, Ruhango, Nyaruguru na Kayonza.
Dutandatu muri utu turere tuba mu misozi miremire idafite imigezi, inzuzi, n’ibiyaga bihagije byakoroshya mu gukurura, mu gutunganya no mu gukwirakwiza amazi mu ngo zidutuye.
Ahandi n’aho nko muri Kayonza na Bugesera amazi ahari ari kure kandi ni uturere dukunze guhura n’uruzuba rutuma ingano y’amazi iba nto mu gihe cy’impeshyi.
Huye, Ruhango na Nyaruguru n’aho nta mazi menshi bagira kuko nta biyaga cyangwa inzuzi ngari bihaba.
Indi ngingo yerekana ko guha icyaro amazi meza bikiri ingorane ni uko nta buryo burambye bwo gufata amazi y’imvura( mu gihe cyayo) buramenyerwa n’abaturage ngo byibura bajye bagira ayo bizigamira mu itumba azabafasha mu mpeshyi.
Mu kugerageza gukemura iki kibazo, Ikigo Water and Sanitation Corporation (WASAC) kiri gutunganya imiyoboro y’amazi yashaje no kwagura ihari.
Umuvugizi wa WASAC witwa Bimenyimana Robert yabwiye The New Times ko nyuma yo gutunganya imiyoboro yose hamwe 1,785 ifite uburebure bwa Kilometero 4,637, abakeneye amazi meza bose muri ya Midugudu bazaba bayafite.
Bizatuma ubwinshi bw’amazi abaturage bakoresha ku munsi bwiyongera buve kuri metero kibe 329,652 bugere kuri 688,686.
Bimenyimana Robert yemeza ko bimwe mu byatumye iyo miyoboro yangirika ari imicungire mibi no gusaza ntisimbuzwe; byose bigaterwa no kuba nta bantu bahari bo kuyitagaho mu buryo buhoraho.
Muri uwo mujyo, WASAC ivuga ko biterenze umwaka wa 2029 indi miyoboro 67 izaba yaratunganyijwe muri Kayonza, Kirehe, Rwamagana, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe, Rubavu, Musanze, Nyagatare na Burera.
Umwaka wa 2024 warangiye abaturage bangana na 82% bagerwaho n’amazi meza, muri icyo gihe hakaba hari harubatswe inganda zirindwi ziyatunganyiriza hirya no hino mu Rwanda.
Kuri paji ya 10 y’agatabo gakubiyemo imirongo migari y’Umuryango FPR- Inkotanyi kerekana ibyo wari warasezeranyije Abanyarwanda kuzabagezaho muri Manda ya Perezida yo hagati y’’umwaka wa 2017 na 2024 handitsemo ko uyu mwaka warangiye amazi atunganywa ku munsi ari metero kibe 329,652 mu gihe intego yari metero kibe 303,120 mu mwaka wa 2017.
Uwa 2017 wari warangiye ku munsi mu Rwanda hatunganywa amazi meza angana na metero kibe 182,120.
Igenamigambi ryo guhera mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2029 rivuga ko iki gihe kizagera ingo zose(100%) ‘zifite amazi meza’, kandi bizagendana no kunoza imiturire.
Hari igenamigambi ryakozwe ngo bizagerweho…
Taarifa Rwanda yabajije Gisèle Umuhumuza, akaba Umuyobozi Nshingwabikorwa muri WASAC, imigambi bafite ngo babyaze umusaruro ibiyaga biri mu Rwanda mu rwego rwo kubona amazi yo guha abaturage asubiza ko byose byateguwe kandi bizagerwaho.
Umuhumuza avuga ko ikigo akorera gisanganywe igishushanyo mbonera giteganya uko amazi( nk’umutungo kamere) yose u Rwanda rufite azakoreshwa.

Ati: “Dufite igishushanyo mbonera kerekana aho uwo mutungo kamere uherereye n’igenamigambi ry’uko amazi yose azakoreshwa. Ni igishushanyo mbonera kigeza mu mwaka wa 2050”.
Atanga urugero rw’uruganda rutunganya amazi ruri ku kiyaga cya Muhazi ruzagaburira abatuye Akarere ka Kayonza.
Yemeza kandi ko n’ibice by’u Rwanda biri ahantu hahanamye nabyo byakorewe iryo genamigambi bityo ko ibintu bizakorwa buhoro buhoro, bigatangirana no gutunganya amazi kuko utakwirakwiza amazi yanduye.
Ku byerekeye amafaranga yo gushyira iyo mishinga mu bikorwa yagize ati: “ Burya igikenewe si amafaranga gusa ahubwo n’igenamigambi rishingiye ku gishushanyo mbonera kugira ngo byose bikunde rigomba kuba rihari”.
Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2008, bwasanze mu Rwanda hari ibiyaga 101 n’imigezi n’inzuzi 863.
Ibiyaga by’ingenzi ni ikiyaga cya Kivu, ikiyaga cya Muhazi, icya Mugesera, icya Ruhondo n’ikiyaga cya Burera