SONARWA Yahawe Umuyobozi Mushya

Ikigo cy’ubwishingizi, SONARWA Life Assurance Company Ltd, cyahawe umuyobozi mushya witwa Dianah Mukundwa. Asanzwe ari umuhanga mu micungire y’imari n’amabanki.

Itangazo riha uyu mugore izi nshingano ryasohowe kuri uyu wa Gatatu taliki 05, Nyakanga, 2023.

Rivuga ko Mukundwa yashyizweho kugira ngo azamure imikorere y’iki kigo, gikomeze kuba ‘bandebereho’ mu gutanga ubwishingizi.

Mukundwa yari asanzwe akora muri Equity Bank akaba yari ashinzwe gukora no gucunga imishinga, ibyo bita Head of Strategy, Investment, and Social Impact.

Ni akazi yakoze mu myaka ine ishize.

Dianah Mukundwa yavuze ko yishimiye inshingano yahawe kandi azazikora atizigamye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version