DRC: Muri Walikale Hari Zahabu Yabuze Gicukura

Zahabu niryo buye ry'agaciro ryinjiriza u Rwanda amadolari($) menshi

Sosiyete Sivile yo muri Walikale( ni Muri Kivu y’Amajyaruguru) yatanze impuruza kuri Guverinoma ko hari zahabu imaze iminsi icukurwa mu kaduruvayo, bityo ko harebwa uburyo yacukurwa mu buryo bunoze.

Ivuga ko gucukura iri buye mu buryo buboneye byakumira ba rusahuriramunduru bayicukura nabi kandi ntibasore.

Amakuru atangwa n’abantu bo muri Sosoyete sivile y’aho hantu avuga ko muri kwezi hacukurwa hagati y’ikilo kimwe n’ibilo bibiri bya zahabu.

Radio Okapi ivuga ko buriya bucukuzi bukorerwa mu bice bitandukanye bya Walikale birimo ahitwa Muchele-Muchele, Mpito, Sous-Sol, Angwetu, Matungu, Angoa na Omate.

Hamwe mu hantu hari ibirombe bikomeye bya zahabu icukurwa mu kajagari.

Bukorerwa kandi no mu migezi iri hafi aho ya Lowa, Oso na Luka.

Sosiyete sivile yo muri iki gice ivuga ko Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana aho zahabu ivanwa kandi bikamenyekana ko yageze mu ruganda ruyitunganya Leta izi neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version