Sophia Yahesheje Polisi Igihembo

Icyaduka mu Rwanda bamwe bayivumiraga ku gahera bavuga ko ari icyuma cyazanywe no gucisha abantu amafaranga. Ndetse hari n’ubwo na Perezida Kagame yakigarutseho avuga ko kuba cyandikira abantu amafaranga ku muvuduko wa Kilometero 40 bidakwiye. Byahise bikosorwa.

Icyo cyuma ni cameras zashyizwe mu bice bitandukanye, Abanyarwanda bahaye izina rya ‘sophia’.

Izina Sophia barikomoye kuri robot ikozwe gikobwa yazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2019, ikaba ifite ikoranabuhanga rituma isa kandi ikavuga nk’umukobwa.

Hari mu nama mpuzamahanga yitwa Tranform Africa Summit yari yabereye i Kigali muri Gicurasi, 2019.

- Advertisement -
Minisitiri wa Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire Musoni ahobera Sophia

Aho isubiriye aho yaje ituruka, mu Rwanda hahise hazanwa cameras Abanyarwanda bahita bazihimba Sophia kandi iri zina ryarahamye.

Kuba izi cameras zishinze hirya no hino mu Rwanda kandi zikaba zifite ikoranabuhanga ritabeshya, byatumye abashoferi bigengesera banga kwandikirwa amafaranga akomoka ku muvuduko urengeje Ibilometero 60 ku isaha.

Imodoka yose iciye kuri Sophia irengeje uwo muvuduko irafotorwa, abapolisi bakazayemerera gukomeza akazi ari uko nyirayo yishyuye ayo mande.

Ibi byatumye abashoferi bigengesera, bityo umubare n’ubukana bw’impanuka biragabanuka.

N’ubwo ku ikubitiro bamwe buvumiraga Sophia ku gahera ngo ibacisha amafaranga, muri iki gihe hari abashima ko yagize uruhare rugaragara mu kugabanya impanuka zikomeye.

Si abantu ku giti cyabo gusa bashima umusanzu w’izi cameras mu kugabanya impanuka, ahubwo na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije nUrwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), baherutse guha  Polisi y’u Rwanda igihembo kubera akamaro ziriya cameras zagiriye Abanyarwanda.

Byabereye mu muhango  wo guhemba abantu ku giti cyabo n’ibigo byakoze imishinga y’ikoranabuhanga yagiriye kandi izagirira benshi akamaro uherutse kubera muri BK Arena.

Uwo muhango ni HangaPitch Festival 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wakiriye igihembo cyagenewe Polisi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza niwe wacyakiriye.

Yakigejejweho n’uhagarariye Banki y’Isi, Rolande Simone Pryce, ari kumwe n’uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gahunda z’iterambere (UNDP), Maxwell Gomera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uru rwego rushinzwe umutekano rwashyize imbere ikoranabuhanga nk’igikoresho cy’ingenzi mu rwego rwo koroshya imitangire ya Serivisi.

CP Kabera ati: “Cameras zigenzura umuvuduko ni zimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga Polisi yifashisha mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha akazi.”

Avuga ko ikoranabuhanga Polisi irikoresha no mu zindi nzego zirimo  kwiyandikisha no kwishyura ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, gusaba ko ikinyabiziga gikorerwa igenzura ry’ubuziranenge, gutanga ibirego no guhamagara ku mirongo itishyuzwa yashyiriweho kumenyekanisha ibibazo by’abaturage.

Ikoranabuhanga kandi ngo rifasha Polisi mu gukumira, gutahura ndetse no kurwanya ibyaha muri rusange.

Indi mishinga yari iri ku rutonde rumwe na cameras za Polisi ngo ihembwe harimo  uw’Ubutaka App, uwo muri Minisiteri y’ubuzima n’uw’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Hanga PickFest  Festival ni igikorwa ngarukamwaka gifasha ba rwiyemezamirimo bahanze ibintu by’ikoranabuhanga kubona amafaranga abafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version