Intumwa Za Uganda Zageze Muri Amerika Mbere Y’Inama Y’Amerika N’Afurika

Ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda muri Amerika kiri  i Washington habereye inama yakozwe n’itsinda ryoherejwe na  Guverinoma ya Uganda ngo rizayihagararire mu nama Amerika izagirana  n’Afurika kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Ukuboza, 2022.

Abagize iri tsinda babanje gukorana inama kugira ngo bumvikane kandi bahe umurongo mu buryo budasubirwaho ibikubiye mu byo bazageza kuri Guverinoma y’Amerika.

Guverinoma ya Uganda, ibicishije kuri Twitter, yanditse ko iriya nama yabereye  ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda muri Amerika, ikaba yahuriwemo n’abakozi bakuru muri Ambasade y’iki gihugu muri Amerika ndetse n’intumwa zavuye i Kampala.

Nta makuru arambuye ku bikubiye mubyo baganiriye ariko hashize igihe ubutegetsi bw’i Kampala butabanye neza n’ubw’i Washington kubera ko Amerika ishinga Uganda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

- Advertisement -

Ibi birego byarushijeho kugira imbaraga mu gihe cyabanjirije amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka muri Uganda ndetse no mu matora nyirizina.

Umwe mu bari bahanganye na Perezida Museveni wari ukomeye ni  Kjyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine.

Ambasade y’Amerika muri Uganda yavuze ko ibyo Robert Kyagulanyi Ssentamu yakorewe muri biriya bihe bitari bikwiye mu gihugu kivuga ko kigendera kuri Demukarasi.

Bivugwa kandi ko ubutegetsi bw’i Kampala bushyize imbere imikoranire hagati yabwo n’u Bushinwa kurusha uko bimeze hagati yabwo na Washington ndetse na Brussels .

Brussels niho haba icyicaro gikuru cy’’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Muri Gashyantare, 2022, uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Uganda Natalie E Brown  yikomye inzego z’umutekano z’iki gihugu kubera icyo yise ‘kubangamira uburenganzira bwa muntu’ byakorwaga  n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ubu butumwa Amerika yabuhaye Uganda nyuma y’uko inzego zayo z’umutekano  zifashe umwanditsi witwa Kakwenza Rukirabasaija zikamufunga ndetse zikamukorera iyicarubozo.

Ngo yaziraga kwandika inyandiko ubutegetsi bwa Kampala bwafashe nk’iyasuzuguzaga  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba ari umuhungu wa Perezida Museveni..

Hari undi munyapolitiki witwa Sam Masereka ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka National Unity Platform ( NUP) nawe icyo gihe wavugaga ko inzego z’umutekano zamukoreye ibya mfura mbi.

Ishyaka National Unity Platform riyobowe na Robert Kyagulanyi twavuze haruguru.

Iby’iyicarubozo kandi byigeze  kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu Yoweli Museveni ubwo yagezaga ijambo ku baturage rivuga uko igihugu gihagaze.

Yasabye abashinzwe umutekano kugabanya iyicarubozo bakorera abakekwaho ibyaha.

Akomoza ku bagizi ba nabi bari baherutse gufatwa bakekwaho kurasa Gen Katumba Wamala ariko akarokoka n’ubwo umukobwa we yahasize ubuzima, Museveni yavuze ko iyo ufashe umuntu ukekaho icyaha ukamukorera iyicarubozo, iyo yumvise arembejwe n’ingoyi, ‘akubwira ibyo ushaka ko avuga’ ariko ‘ntakubwire uko ibintu bimeze mu by’ukuri.’

Ni iriyarubozo byavugwaga ko rikorwa n’abakozi ba CMI icyo gihe bayoborwaga na Major General Abel Kandiho.

Uyu aherutse gukurwa muri izi nshingano, ubu akaba ari mu buyobozi bukuru bwa Polisi ya Uganda.

Assistant Commissioner of Police( ACP) Abel Kandiho yahoze ashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Uganda

K’ubuyobozi bwa CMI Kandiho yasimbuwe na Major General  James Birungi.

Birashoboka ko Uganda ishobora kuzaganira n’Amerika ku bibazo byari bimeze iminsi byarashyize igitotsi hagati y’ibihugu byombi, hakarebwa niba ibintu bitasubizwa mu buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version