Umwe Mu Bayobozi B’Umujyi Wa Kigali Yagizwe Umukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda

Dr Didas Kayihura Muganga wari usanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda.

Itangazo rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niryo ryabyemeje mu izina rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Ubuyovozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bwasohoye itangazo bwifuriza Dr Didas Kayihura Muganga kuzagira imirimo myiza kandi bumushimira ko yari amaze igihe akorana neza na Nyobozi yawo.

Asanzwe akora mu Ishuri rikuru ryigisha amategako,  Institute of Legal Practice and Develpment, ILPD.

- Advertisement -

Itangazo rishyira Dr Kayihura muri uriya mwanya niryo ryanashyize Dr Raymond Ndikumana ku mwanya w’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe igenamigambi n’ubutegetsi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version