Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Stade Umuganda Yemewe Kongera Gukinirwamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Stade Umuganda Yemewe Kongera Gukinirwamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2021 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru yatanzwe na FERWAFA  akaba yatangarijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter avuga ko amakipe yemerewe kongera gukinira kuri Stade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.

Iri tangazo rivuga ko abafana b’amakipe asanzwe akinira kuri iriya Stade bemerewe kuza kureba umupira ariko bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenwe n’inzego z’ubuzima.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko iriya sitade yafunzwe bivugwa ko umutingito uherutse kubera mu bice biherereyemo akarere ka Rubavu yasenye ubwambariro bw’abakinnyi.

@Rwanda_Sports yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.

Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho pic.twitter.com/P0bEskXfxg

— Rwanda FA (@FERWAFA) November 25, 2021

N’ubwo uriya mwanzuro wafashwe kubera iyo mpamvu, muri rusange hari abavuga ko kiriya kitari ikibazo gikomeye k’uburyo cyatuma imikino ihagarara, amakipe ntiyongere kuyikiniraho.

Umwe mu baturage bo muri kariya gace witwa Bazambanza yabwiye Taarifa ko iriya sitade ifite ubwambariro bune, bityo ko kuyifunga kuko urukuta rwa rumwe muri buriya bwambariro rwagize ikibazo, bidashyize mu gaciro.

Stade Umuganda ‘yongeye’ gufungurwa

Ati: “ Ndakubwiza ukuri ko hari ibyumba bine abakinnyi bashoboraga kwambariramo. Kuvuga ko kimwe cyasenyutse hanyuma ugafunga n’ibindi ni ukudashyira mu gaciro.”

Ikindi ni uko muri icyo kibazo, hiyongereyeho n’ikindi cy’uko amakipe yari asanzwe akoresha kiriya kibuga atashimishijwe n’uko iriya sitade yafunzwe, nayo ararakara avuga ko atazigera akinira i Kigali.

Ngo ntiyashakaga kuva i Rubavu( Etincelles FC& Marines FC) na Rutsiro FC ngo ajye gukinira i Kigali kandi asize ikibuga kidafite ikibazo gikomeye nk’uko amakuru abivuga.

Icyo gihe abafana bariya makipe n’abandi bayakoramo bavugaga ko mbere y’uko iriya sitade ifungwa, hagombaga kuba haraje abatekinisiye babizi bagapima bakareba niba ikibazo yagize gikwiye gutuma ifungwa ariko ngo ntibyakozwe.

Nyuma yo kumva ko sitade Umuganda yafunguwe, umufana wa Etincelles FC witwa Mami yavuze ko bishimishije ndetse ko umukino uzayiberamo bwa mbere azawitabira.

TAGGED:AbakinnyifeaturedRubavuSitadeUmuganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aba ‘Influencers’ B’Abanyarwanda Baba Hanze Babaye Indashyikirwa Bagiye Guhembwa
Next Article Israel Yagabiye Inka 20 Ab’I Rulindo, Baba Aba Gatatu Igabiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?