Sudan Igiye Gushyikiriza Omar al-Bashir ICC

Guverinoma ya Sudan yashimangiye ubushake ifite bwo gushyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) abantu rukurikiranyeho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, barimo Omar al-Bashir wahoze ari perezida.

Byemejwe mu gihe abayobozi muri ICC barimo Umushinjacyaha Mukuru, Karim Asad Ahmad Khan, bari mu ruzinduko muri Sudan.

Ku wa Kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Sudan, Mariam al-Mahdi, yasohoye itangazo avuga ko inama y’abaminisitiri “yemeje kohereza abantu bose bashakishwa na ICC.”

Ni icyemezo yavuze ko kizabanza guhabwa umugisha n’inama izahuza inama y’abaminisitiri n’inama ya gisirikare iyoboye Sudan, izwi nka Sovereign Council.

- Advertisement -

Ku wa Gatatu Khan yahuye n’umuyobozi wungirije wa Sovereign Council, Gen. Mohamed Hamdan Daglo.

Ibiro ntaramakuru SUNA byatangaje ko Daglo yashimangiye ko Sudan yiteguye gufatanya na ICC, ubu bikaba biri mu nshingano z’inzego z’ubutabera kugena uko urubanza ruzagenda.

Yahuye kandi na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok, washimangiye ko ibyo Sudan yiyemeje mu gushaka ubutabera bitajyanye gusa no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, ahubwo ari ubusabe bw’abaturage benshi ba Sudan.

Ntabwo biramenyekana niba al-Bashir azoherezwa ku cyicaro cy’urukiko mu Buholandi, cyangwa niba azaburanishwa n’urukiko rushobora gushyirwaho muri Sudan.

Kuri uyu wa Gatatu Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan, Volker Perthes, yavuze ko ICC ishobora gufasha mu “gushyiraho Urukiko Rwihariye Rwashyiriwe Darfur”, nubwo nta makuru menshi yatangaje.

Imwe mu mbogamizi yatumaga Bashir w’imyaka 77 adashyikirizwa ICC ni uko Sudan yari itarasinya ku masezerano ya Roma ashyiraho ruriya rukiko.

Inama y’abaminisitiri ya Sudan iheruka kwemeza ko leta izayasinya mu gihe kiri imbere.

Al-Bashir wayoboye Sudan mu myaka isaga 30, yakuweho mu 2019 n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage.

Ubu afungiwe mu murwa mukuru Khartoum, hamwe n’abandi bari abayobozi bakuru barimo Abdel Rahim Mohamed Hussein wari Minisitiri w’Ingabo na Ahmed Haroun wabaye guverineri wa Kordofan y’Amajyepfo.

ICC yashyizeho impapuro zisaba ifatwa rya Bashir mu mwaka wa 2009.

Aregwa ibyaha byabaye ubwo mu 2003 abaturage bitwaje intwaro b’abirabura bo mu majyepfo y’igihugu, batangizaga imyigaragambyo binubira ihezwa bakorerwa na Guverinoma yita cyane kuri Sudan ya ruguru ituwe n’abarabu.

Bashir yahise afata icyemezo cyo kwifashisha umutwe witwaje intwaro wa Janjaweed, mu guhangana n’uriya mutwe.

Muri urwo rugendo habayemo ibikorwa byinshi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gusahura no gutwika. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hishwe fabantu basaga 300,000 abasaga miliyoni 2.5 bavanwa mu byabo.

Mu mwaka ushize uwari umuyobozi muri Janjaweed, Ali Muhammad Ali Abd al-Rahman wamenyekanye ku mazina y’intambara ya Ali Kushyab, yishyikirije ICC aregwa ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’iyicarubozo.

Mu kwezi gutaha ICC izohereza muri Sudan itsinda ryo gukusanya ibimenyetso by’inyongera mu rubanza rwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version