U Rwanda Rwinjiye Mu Bufatanye Na IFC Mu Mushinga w’Uruganda Rw’Inkingo

Leta y’u Rwanda yateye intambwe ikomeye mu mushinga wo gukorera mu gihugu inkingo za COVID-19 n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, binyuze mu masezerano y’ubufatanye n’Ikigega cya Banki y’Isi gitera inkunga imishinga y’abikorera, International Finance Corporation (IFC).

Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu igaragaza ko “yagejejweho Amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cyitwa International Finance Corporation (IFC), yerekeranye n’umushinga wo kubaka mu Rwanda uruganda rukora inkingo.”

Ni amasezerano yabayeho mu gihe u Rwanda rwamaze kwemezwa nka kimwe mu bihugu bitatu muri Afurika bigomba kubakwamo inganda zikora inkingo za COVID-19 muri Afurika, hamwe na Afurika y’Epfo na Senegal.

Hagamijwe kuziba icyuho cy’inkingo za COVID-19 zigenewe Afurika zikomeje kuba ikibazo ku isoko, kimwe n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bikenewe. Bibarwa ko inkingo Afurika ikoresha, 99% ziva ahandi, bivuze ko yikorera 1% gusa.

- Kwmamaza -

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aheruka kuvuga ko u Rwanda rurimo kubaka ubushobozi haherewe ku bugenzuzi bw’imiti, nk’urwego rwaha abashoramari icyizere cyo gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko muri Kamena u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ya miliyari 3.6 Frw, zizakoreshwa muri gahunda zirimo umushinga wo gukorera inkingo mu Rwanda.

Icyo gihe Akamanzi yahishuye ko hari n’ibiganiro u Rwanda rurimo kugirana na IFC, kugira ngo izatange amafaranga akenewe muri uyu mushinga.

Ati “Turizera mu gihe gito kiri imbere tuzaba dufite ubushobozi, butari ubwo gukora inkingo za COVID gusa ahubwo n’izindi nkingo zikenewe ku mugabane, kandi turimo gukorana bya hafi European Investment Bank na International Finance Corporation (IFC), kugira ngo tubashe kubona amafaranga akenewe ngo ibi bishoboke.”

“Birihutirwa, dukeneye gutangira ubu nonaha, ariko twabonye ko ari n’urugendo tugomba gukora twitonze kandi tukarukora neza.” Yari mu kiganiro na CNBC.

Amafaranga yatanzwe na EU ahanini yashowe mu kugura ibikoresho bikenewe muri laboratwari y’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA.

Mu gukomeza gukora impinduka muri icyo kigo, kuri uyu wa Gatatu inama y’abaminisitiri yashyize Dr. Emile Bienvenu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, asimbura Dr. Charles Karangwa wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Dr Bienvenu ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba inzobere mu bijyanye na farumasi.

Muri uyu mushinga kandi u Rwanda ruheruka kwakira abayobozi b’umuryango kENUP Foundation, umenyerewe mu gushyigikira imishinga itandukanye yo guhanga ibishya. Bari bayobowe n’umuyobozi wawo Holm Keller.

Basuye inzego zitandukanye zirimo Rwanda FDA, banagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kubwira itangazamakuru ari urugendo rugamije guharurira amayira umushinga wo gukorera mu Rwanda inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, nibura guhera mu mwaka utaha.

RDB iheruka kuvuga ko u Rwanda rurimo kuganira na bimwe mu bigo bikora inkingo ku bijyanye n’ihererekanywa ry’ikoranabuhanga zikorwamo, nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa ku nkingo zizakorwa cyangwa imiti.

Gusa bitangazwa ko hazubakwa inganda zikoresha uburyo bwa mRNA, bufasha umubiri gutahura virusi no kubaka ubushobozi bwo kuyirwanya, bukoreshwa mu nkingo za Pfizer/BioNTech na Moderna.

Butandukanye n’ubwifashisha virusi idafite intege iterwa mu mubiri ikawuha amakuru yose, bukoreshwa mu nkingo za AstraZeneca n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version