Imodoka yari itwaye abadipolomate b’Abanyamerika boherejwe muri Sudani ngo bukurikirane uko iby’umutekano muke uhavugwa umeze, yarashweho n’abarwanyi bivugwa ko ari ab’umutwe witwa Rapid Support Forces.
Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yamaganye iki gitero avuga ko uwo ari we wese ugaba ibitero ku Banyamerika azabiryozwa.
Blinken ari mu Buyapani mu Nama ihuza ibihugu birindwi bivugwa ko ari byo bikize kurusha ibindi ku isi bigize ikitwa G7( Group of Seven).
Antony Blinken yavuze ko bidakwiye ko hagira urasa ku Banyamerika.
Ati: “ N’ubwo nta muntu wakomeretse, ariko turasaba ko ibyo kurasa ku Banyamerika bihagarikwa.”
Blinken avuga ko yahamagaye umugaba w’ingabo zigize ikitwa RSF witwa General Mohamed Hamdan Dagalo ndetse n’uyobora igice cy’ingabo zitwa ko ari iz’abaturage witwa General Abdel Fattah al-Burhan abasaba kwirinda icyatuma hari Umunyamerika uraswa cyangwa ngo hagire inyungu z’Amerika zibangamirwa.
Blinken kandi yasabye ko imirwano yahagarara kugira ngo imfashanyo igezwe ku baturage bavanywe mu byabo.
Kugeza ubu abantu barenga 100 bamaze kugwa muri iriya ntambara yatangiye ku wa Gatandatu taliki 15, Mata, 2023.
Reuters yanditse ko hari n’umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi witwa Aidan O’Hara uherutse guterwa bamusanze iwe.
Nta byinshi byatangajwe kuri kiriya gitero ariko uwakigabweho ntacyo yabaye.