Uganda: Abanyamakuru Bikomye Polisi

Ihuriro ry’abanditsi bo muri Uganda ryitwa Uganda Editors Guild rirasaba Polisi  korohera  abanyamakuru mu kazi kabo birinda babangamira mu kazi.

Bavuga ko bibabaje kuba imvugo y’ubuyobozi bwa Polisi itajyanirana n’ingiro.

Umunyamabanga w’Ihuriro ry’abanditsi bo muri Uganda witwa Sylvia Nankya avuga ko abapolisi bagombye kumenya ko akazi kabo gafitiye abaturage akamaro ariko ko n’akazi k’abanyamakuru nako ari uko!

Nankya avuga ko akazi k’abanyamakuru ari uguha abaturage amakuru atangiwe ku gihe kandi atabogamye.

- Advertisement -

Avuga ko guha abaturage amakuru bituma bamenya ibikorerwa mu gihugu cyabo kandi abayobozi bavugwaho gukora nabi bakabibazwa.

Nta gihe kinini gishize, abanyamakuru babiri bo muri Uganda bahohotewe.

Bombi bakorera radio yitwa Next Radio abo bakaba ari bo Isano Francis na Thomas Kitimbo batewe mu maso ibyuka biryana mu maso kandi bari mu kazi.

Ubusanzwe ibi byuka biterwa abigaragambya mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kwangiza ariko ntibyemewe ko biterwa abanyamakuru bari mu kazi.

Hari undi munyamakuru witwa David Awori wo mu kigo kitwa Nation Media Group uherutse gukubitwa n’abasirikare ubwo yari arimo gufata amakuru y’abasirikare barwanaga n’abaturage bivugwa ko bacuruzaga magendu.

Abayobozi bavugira itangazamakuru ryo muri Uganda bavuga ko Polisi y’iki gihugu yagombye kumenya ko akazi k’abanyamakuru ari ingirakamaro ku gihugu icyo ari cyo cyose kigendera ku mahame ya Demukarasi.

Ku ruhande rwa Polisi ya Uganda, yo iherutse kwandika ‘yisegura’ k’ukuba hari umupolisi wateye ibyuka biryana mu maso y’umunyamakuru.

Icyakora izo mbabazi, abanditsi bakuru mu itangazamakuru rya Uganda bazifashe nk’aho ari iza nyirarureshwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version