Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani Y’Epfo: Impanuka Y’Indege Yahitanye Abantu 20 Bacukura Petelori
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Sudani Y’Epfo: Impanuka Y’Indege Yahitanye Abantu 20 Bacukura Petelori

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2025 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko  abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege harokoka umwe.

Bivugwa ko mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane ari bwo yabaye ubwo haburaga iminota mike ngo iriya ndege igwe ku kubiga kiri hafi y’ikirombe bacukuramo petelori kiri ahitwa Unity State.

Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bwa petelori muri Sudani y’Epfo witwa Puot Kang Chol yabwiye BBC ko hari abanyamahanga bari bari muri iyo ndege kandi ko bapfuye.

Abo ni Abashinwa babiri, Umuhinde umwe n’abaturage ba Uganda babiri.

Abandi bose bari abaturage ba Sudani y’Epfo.

Iperereza ku cyayiteye ryahise ritangira kuko ntacyayiteye cyahise kimenyekana ako kanya.

Minisitiri Chol yagize ati: “Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege. Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye”.

Abo bakozi bahitanywe nayo bari abagabo bakoreraga ikigo  ‘Greater Pioneer Company (GPOC)’, naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ‘Light Air Services Aviation Company’.

Sosiyete GPOC ihuriwemo n’ ibihugu bitandukanye birimo Sudani y’Epfo, u Buhinde, u Bushinwa na Malaysia.

TAGGED:ImpanukaIngaboPeteloriSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose
Next Article Tuzaruhuka Dufashe Kinshasa-Umuyobozi Wa M 23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?