U Rwanda rwakiriye Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, wageze i Kigali kugira ngo yitabire Inama Nyafurika ku Udushya mu Ingufu za Nikeleyeri (NEISA), iri kuba kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026.
Ni inama iri hafi gutangira muri Kigali Convention Center, ikaza gutangizwa na Perezida Paul Kagame.
Iyo nama ifite insanganyamatsiko yiswe “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushorwamo Imari.”
Iriya nama iritabirwa n’abandi banyacyubahiro bayobora za Guverinoma cyangwa ibigo binini by’ubushakashatsi barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Zeine.
Haraba kandi hari Umuyobozi mukuru w’ikigo mpuzamahanga kita ku ngufu za nikileyeri Rafael Mariano Grossi, iki kigo kitwa International Atomic Energy Agency (IAEA), hazaba hari Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ihuriro mpuzamahanga ryita ku ngufu za nikileyeri ryitwa World Nuclear Association (WNA), Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Nikileyeri Dr. Lassina Zerbo n’abandi bayobozi n’abahanga mu bugenge n’ubutabire bukora muri urwo rwego.
Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhati w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.
Samia Suluhu Hassan aje mu Rwanda nta gihe kinini kirashira mugenzi we uyobora u Rwanda nawe asuye Tanzania mu ruzinduko rw’umunsi umwe rwari rugamije kongera imbaraga mu buhahirane hagati ya Kigali na Dar es Salaam.
U Rwanda rurashaka kongera imbaraga mu guteza imbere ingufu za nikileyeri ngo rwihaze mu by’amashanyarazi kuko iyo ari isoko y’amashanyarazi yizewe.

