Suwede Yagabanyirije Ibihano Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi

Urukiko rwo muri Suwede rwagabanyirije igihano Stanislas Mbanenande igihano cya burundu yari yarahawe, ahanishwa gufungwa imyaka 24. Asanzwe afite imyaka 64 y’amavuko.

Mbanenande yari asanzwe afunzwe kuko yafashwe anafungwa mu myaka 11 ishize.

Urukiko rw’ahitwa Örebro rwavuze ko uriya mugabo yagaragaje imyitwarire myiza mu gihe yari amaze afunzwe kandi ngo ibyago by’uko yakomeza kugira urwango nk’urwo yari afite agifungwa ni bike.

Niyo mpamvu abacamanza banzuye ko agomba kugabanyirizwa igifungo cya burundi yari yarakatiwe, agahanishwa imyaka 24 y’igifungo.

Kugaragaza imico yo kwihana nyuma yo gukatirwa nibyo abanyamategeko bita Recidivism.

Amategeko yo muri Suwede avuga ko umuntu aba ashobora gufungurwa iyo arangije 2/3 by’igifungo yahawe, bikaba bivuze ko Mbanenande ashobora kuzafungurwa mu myaka itanu iri imbere.

Mu mwaka wa 2013 urukiko rw’i  Stockholm rwamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Uyu mugabo kandi ngo yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bigaga mu kigo cy’amashuri cy’i Nyamishaba, muri Kiliziya yari hafi, kuri stade Gatwaro no ku kigo cy’amashuri cya Mutagatifu Yohani.

Urukiko rwanamushinje ko hari Abatutsi we ubwe yarashe, uretse ko yabihakanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version