Afurika y’Epfo: Abishwe N’Ikamyo Yaturitse Itwaye Essence Bageze Kuri 34

Bucya haba Noheli y’umwaka wa 2022, muri Afurika y’epfo habaye impanuka ikomeye yatewe n’uko ikamyo yari ipakiye essence yaturitse. Imibare itangazwa na Polisi n’abakora mu rwego rw’ubuzima ivuga ko abantu 34 ari bo  bamaze guhitanwa n’uriya muriro.

Imibare yatangwaga mbere n’ibinyamakuru birimo na EWN yavugaga ko abantu 23 ari bo bahise bahagwa, nyuma iyo mibare iza guhinduka iba abantu 27, ariko ubu haravugwa abantu 34.

Birashoboka ko mu gihe kiri  imbere hari indi izatangazwa.

Kuba harabarurwa abantu barenga 20 bakomeretse kandi nabo bishoboka ko hari abaza kuhasiga ubuzima kubera ko bakomeretse cyane.

- Kwmamaza -

Abayobozi ba Politiki n’ab’amadini basengeye abahasize ubuzima.

Polisi ivuga ko uwari utwaye iriya kamyo yaje gufatwa kuko we yari yayisohotsemo mbere y’uko iturika.

Mu kugenzura ibyangombwa bye Polisi yasanze bituzuye, bityo ikaba yaratangiye kumukoraho iperereza.

Afurika y’Epfo isanzwe ibarizwa mu bihugu bibamo impanuka nyinshi kandi ku rwego rw’isi.

Umubare w’abo zihitana, uza wiyongera ku bicwa n’abagizi ba nabi kubera urugomo ruba muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’ubuzima witwa Joe Phaahla avuga ko imibare bahabwa n’ibitaro byakiriye abakomeretse yerekana ko  bamwe muri bo bafite ibikomere bikomeye ‘bityo ko inzira ikiri ndende.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version