Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Syria- Turikiya: Abantu 9,500 Babaruwe Ko Bishwe N’Umutingito
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Syria- Turikiya: Abantu 9,500 Babaruwe Ko Bishwe N’Umutingito

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2023 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare[ishobora kwiyongera] ivuga ko abantu 9,500 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’umutingito wabaye mu gice gihuza Syria na Turikiya. Wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023 ariko nyuma haza kuba undi uza gusonga abari bagihumeka.

Turikiya niyo yashegeshwe nawo ndetse Perezida Recep Tayyip Erdoğan yatangaje ko muri kiriya gihugu hashyizweho ibihe bidasanzwe bizamara amezi atatu.

Ateganya no kuzasura intara zibasiwe kurusha izindi mu zigera ku icumi zahuye na kiriya kiza.

Izo azasura ni Intara ya Pazarcık n’iya  Hatay.

Turikiya ubwayo imaze gutakaza abaturage 7,108 mu gihe muri Syria yo yapfushije 2,547.

Abakomeretse bo bakubye inshuro nyinshi abo uriya mutingito wahitanye.

Inzu ndende zarasenyutse, amashuri ni uko, imisigiti n’ibindi…byarasenyutse bigwira abantu.

Ni umutingito wabaye abantu basinziriye, ikaba ari nayo mpamvu ushobora kuba warahitanye benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko muri iki gihe ari ngombwa ko abashinzwe ubutabazi bashyira imbaraga nyinshi mu gutabara abagwiriwe n’inzu kubera ko nyuma y’iminsi itatu, uwaba atarapfa yaba adasigaje igihe kinini.

Amerika, u Bushinwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biyemeje kuzajya gufasha mu gushaka abantu baba bagihumeka.

Umuhati w’abatabazi ariko urabangamirwa n’umuyaga ukomeye watumye imihanda yari ikiri nyabagendwa nayo ifungwa kubera ko yaguwemo n’ibiti.

Muri Turikiya kandi ubu hari impaka zo kumenya aho Miliyari £3.8 zo gutabara abagizweho n’ingaruka z’ibiza yagiye.

Ayo mafaranga yashyizwe mu kigega cyashinzwe mu mwaka wa 1999 nyuma y’uko abantu 17,000 bishwe n’undi mutingito.

TAGGED:AbaturagefeaturedSyriaTurikiyaUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Kongera Ingengo Yarwo Y’Imari
Next Article Gasabo: Abasore 2 Bishe Uwakoraga Uburaya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

You Might Also Like

Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ikoranabuhanga

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?