Syria- Turikiya: Abantu 9,500 Babaruwe Ko Bishwe N’Umutingito

Imibare[ishobora kwiyongera] ivuga ko abantu 9,500 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’umutingito wabaye mu gice gihuza Syria na Turikiya. Wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023 ariko nyuma haza kuba undi uza gusonga abari bagihumeka.

Turikiya niyo yashegeshwe nawo ndetse Perezida Recep Tayyip Erdoğan yatangaje ko muri kiriya gihugu hashyizweho ibihe bidasanzwe bizamara amezi atatu.

Ateganya no kuzasura intara zibasiwe kurusha izindi mu zigera ku icumi zahuye na kiriya kiza.

Izo azasura ni Intara ya Pazarcık n’iya  Hatay.

Turikiya ubwayo imaze gutakaza abaturage 7,108 mu gihe muri Syria yo yapfushije 2,547.

Abakomeretse bo bakubye inshuro nyinshi abo uriya mutingito wahitanye.

Inzu ndende zarasenyutse, amashuri ni uko, imisigiti n’ibindi…byarasenyutse bigwira abantu.

Ni umutingito wabaye abantu basinziriye, ikaba ari nayo mpamvu ushobora kuba warahitanye benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko muri iki gihe ari ngombwa ko abashinzwe ubutabazi bashyira imbaraga nyinshi mu gutabara abagwiriwe n’inzu kubera ko nyuma y’iminsi itatu, uwaba atarapfa yaba adasigaje igihe kinini.

Amerika, u Bushinwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biyemeje kuzajya gufasha mu gushaka abantu baba bagihumeka.

Umuhati w’abatabazi ariko urabangamirwa n’umuyaga ukomeye watumye imihanda yari ikiri nyabagendwa nayo ifungwa kubera ko yaguwemo n’ibiti.

Muri Turikiya kandi ubu hari impaka zo kumenya aho Miliyari £3.8 zo gutabara abagizweho n’ingaruka z’ibiza yagiye.

Ayo mafaranga yashyizwe mu kigega cyashinzwe mu mwaka wa 1999 nyuma y’uko abantu 17,000 bishwe n’undi mutingito.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version