Syria: Ubuzima Buri Gusubira Mu Buryo

Muri Syria ubuzima bwatangiye gusubira mu buryo nyuma y’uko inyeshyamba zifashe iki gihugu. Biri kuba gahoro gahoro nk’uko bagenzi bacu ba BBC bari yo babyemeza.

Bavuga ko abaturage b’iki gihugu bafite akanyamuneza ku mubiri wose.

Bamwe muri bo bavuga ko ubutegetsi bwa Assad bwari bwarabajujubije.

Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho wa Syria witwa Mohammed al-Bashir yavuze ko igihe kigeze ngo abaturage babeho neza batekanye.

- Kwmamaza -

Inyeshyamba zafashe Syria zatangaje ko zafashe umujyi wo Burasirazuba witwa Deir al-Zour.

Aba barwanyi b’aba Kurd bavuga ko bashaka ko Syria itekana, kandi umutungo w’iki gihugu ukarindwa.

Hagati aho Israel imaze iminsi irasa muri Syria igamije gukumira ko intwaro zijya mu biganza by’abagizi ba nabi.

Ubuvugizi bw’ingabo za Israel buvuga ko bumaze kurasa ibisasu 350.

Mu gihe ibintu byifashe bityo, Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei avuga ko Amerika na Israel ari bo bagize uruhare mu guhirika Bashir Assad.

Khamenei avuga ko ibyo bakoze bitazatuma igihugu cye gicika intege.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya witwa Maria Zakharova yabwiye Radio Sputnik ko ibintu biri kubera muri Syria ari bibi cyane ariko ko Abarusiya bahaba bazakomeza kurindwa.

Ifoto: BBC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version